Umushinga wo kubaka uruganda rutunganya gaz muri Cabo Delgado wasubukuwe
Yanditswe: Friday 30, Jan 2026
Ku wa 29 Mutarama 2026, Leta ya Mozambique n’ikigo TotalEnergies gifite icyicaro gikuru mu Bufaransa, byasubukuye umushinga mugari wo kubaka uruganda ruzajya rutunganya gaz mu Ntara ya Cabo Delgado.
Aya makuru yatangajwe na Perezida w’iki kigo akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wacyo, Patrick Pouyanné, na Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, mu muhango wabereye mu karere ka Afungi kari kubakwamo uru ruganda.
Imirimo yo kubaka uru ruganda yari yarahagaritswe by’agateganyo muri Werurwe 2021 ubwo yari igeze kuri 40%, nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah wagabye mu Karere ka Palma hafi ya Afungi, cyapfiriyemo abantu barenga 800.
Mozambique yayoborwaga na Filipe Nyusi yitabaje u Rwanda, muri Nyakanga 2021 rwohereza abasirikare n’abapolisi 1000 muri Cabo Delgado kugira ngo bafashe inzego z’umutekano zayo kugarura umutekano mu bice byahungabanyijwe n’iterabwoba.
Umusaruro w’abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda ntiwatinze kugaragara kuko bakigerayo batangiye guhashya ibyihebe, basenya ibirindiro bihoraho byari byarashinze mu turere turimo Mocimboa da Praia na Palma, ibitarishwe bihungira mu mashyamba.
Mu gihe inzego z’umutekano z’u Rwanda zikomeje ibikorwa byo kubungabunga umutekano zagaruye muri Cabo Delgado, tariki ya 7 Ugushyingo 2025 TotalEnergies yafashe icyemezo cyo guhagarika ibihe bidasanzwe yari imaze imyaka ine n’igice itangaje, iteguza ko ibikorwa byo kubaka uru ruganda bizasubukurwa vuba.
Icyizere cya TotalEnergies cyiyongereye ubwo abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bageraga mu Karere ka Afungi, kugira ngo baharindire umutekano nk’ahantu hari ibikorwaremezo by’ingenzi kuri Mozambique.
Ku wa 29 Mutarama 2026, Pouyanné yatangaje ko ibikorwa byose byo kubaka uru ruganda byasubukuwe, ashimira Perezida Chapo n’abandi bashyigikiye uyu mushinga munini muri Afurika, witezweho guhindura amateka y’ubukungu bwa Mozambique.
Yagize ati “Gusubukura ibikorwa byose by’uyu mushinga ni intambwe ikomeye kuri Mozambique LNG no ku gihugu. Ndagira ngo nshimire Perezida Chapo n’inzego zose za Mozambique ku bwo gushyigikira uyu mushinga. Ubu turi gukorera hamwe kugira ngo uyu mushinga uzabe intsinzi ikomeye y’abaturage ba Mozambique.”
Abakozi 4.000 ni bo bari kubaka uru ruganda, barimo abarenga 3.000 b’Abanya-Mozambique. Ku badatuye ahakorerwa iyi mirimo, TotalEnergies iteganya kujya ibafasha kuhagera no kuhava, yifashishije indege n’ubwato.
TotalEnergies yasobanuye ko mu rwego rwo kugira ngo inyungu nyinshi ziva mu mirimo yo kubaka uru ruganda zigume muri Mozambique, ibigo byo muri iki gihugu byahawe amasoko yo kuyigiramo uruhare, afite agaciro karenga miliyari 4 z’Amadolari.
Byari byarateganyijwe ko uyu mushinga uzashorwamo miliyari 20 z’Amadolari ariko bitewe n’ubukererwe bwabayeho, TotalEnergies yagaragaje ko hashobora kwiyongeraho miliyari 4,5 z’Amadolari. Impande zombi ziracyaganira kuri iyi ngingo.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uru ruganda izarangira mu 2029, rukazaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 13 za gaz y’umwimerere buri mwaka. Leta ya Mozambique yitezemo inyungu ya miliyari 35 z’Amadolari.
Abayobozi bo muri Leta ya Mozambique na TotalEnergies basubukuye imirimo yo kubaka uru ruganda
Icyizere cya TotalEnergies gishingira ku mutekano wagarutse bigizwemo uruhare urukomeye n’ingabo z’u Rwanda


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *