Umushoramari Abdul Samad Rabiu yashimye imiyoborere ya Perezida Kagame
Yanditswe: Friday 13, Mar 2026
Umushoramari akaba n’umwe mu bakire bakomeye muri Afurika, Abdul Samad Rabiu, yatangaje ko imiyoborere ya Perezida Kagame ireba kure ndetse igaharanira iterambere ry’u Rwanda, ikomeje kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika no hanze yayo.
Uyu mugabo yabitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Kagame wari witabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu bikorwa bigamije iterambere mu rwego rwa gisivile, yahuje abakuru b’ibihugu na za guverinoma n’abahanga mu bijyanye n’izi ngufu.
Abdul Samad Rabiu washinze inganda zitunganya ibintu binyuranye muri Nigeria, zirimo BUA Cement Plc., BUA Foods Plc yavuze ko yishimiye kuba yaganiriye na Perezida Kagame.
Ati “Imiyoborere ye ireba kure, igaharanira iterambere ndetse ikiyemeza guteza imbere u Rwanda ikomeje kubera urugero Afurika no hanze yayo. Perezida Kagame ni urugero rukomeye rw’abayobozi baharanira ahazaza heza ha Afurika no kubyaza umusaruro amahirwe menshi Afurika ifite.”
Kuva mu 2016 kugeza mu 2024 Perezida Kagame yahawe inshingano z’Umuyobozi ushinzwe amavugurura y’inzego z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe zarangiye uyu muryango ukora neza kandi uhagaze neza mu rwego rw’ubukungu.
Mu byagezweho harimo kubyutsa Ikigega kigamije gutera inkunga ibikorwa by’Amahoro, Peace Fund cyakusanyirijwemo miliyoni 400$.
Uretse ku rwego rwa Afurika, u Rwanda ruri mu bihugu bifite ubukungu buzamuka byihuse kuko butera imbere hajuru ya 8% buri mwaka.
Ubukene bwaragabanyutse mu myaka 10 ishize bitewe na gahunda zitandukanye zagiye zishyirirwaho kuzamura imibereho y’abaturage.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo muri Rusange (EICV7) bwagaragaje ko ubukene mu Rwanda bwagabanyutse, buva kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017. Ibi byose byagezweho kubera imiyoborere ye myiza ishyira imbere Abaturage.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *