skol
fortebet

Karidinali Robert Francis Prevost niwe watorewe kuba papa

Yanditswe: Thursday 08, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umukaridinali w’umunyamerika Robert Francis Prevost niwe watorewe kuba umushumba wa Kiliziya ku isi, akaba yahisemo kuzakoresha izina rya Papa Leo XIV.

Sponsored Ad

Itorwa rya Papa mushya ryemejwe n’umwotsi w’umweru wazamutse kuri Shapelle ya Sistine, ahaberaga iri tora kuva tariki ya 7 Gicurasi.

Bisobanuye ko mu itora, umukandida kuri uyu mwanya yabonye amajwi ari hejuru ya 89 muri 133 y’Aba-Cardinal bitabiriye itora.

Papa mushya atowe nyuma y’aho habaye ibyiciro bitanu by’itora birimo kimwe cyabaye tariki ya 7 Gicurasi n’ibindi bine byabaye ku ya 8 Gicurasi.

Mbere y’uko Papa mushya agera imbere y’abateraniye mu mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero, yaherekejwe mu cyumba cyihariye kiri iruhande rwa Chapelle ya Sistine. Iyo ahageze, ni bwo yuza neza amateka yanditse.

Iki cyumba kizwi nk’Icyumba cy’Amarira kigaragara nk’igisanzwe, ni gitoya ariko gifite igisobanuro gikomeye kuko giha Papa mushya ishusho y’umurimo agiye gutangira.

Izina ryacyo rikomoka ku marangamutima menshi Papa mushya agira iyo amaze kukigeramo, avanze n’ubwoba, ndetse n’amarira y’ibyishimo.

Aha ni ho Cardinal watowe yiyamburira ikanzu itukura y’Aba-Cardinal, akambara iyera ya Papa mushya. Biba bisobanuye ko ubuzima asigaje ku Isi azabumara afite iyo nshingano y’ubutungane.

Muri iki cyumba, haba harimo amakanzu atatu ya Papa, arimo intoya, iri mu rugero ndetse n’inini. Kuko abadozi b’i Vatican baba batazi niba Papa mushya azaba abyibushye cyangwa ananutse. Bivuze ko iyo amaze kugeramo, yambara imukwiye.

Haba harimo kandi inkweto zitukura za Papa, ingofero yera ndetse na ‘furari’. Ibi byose bifite ibisobanuro bitatu bikomeye: guca bugufi, ubutware ndetse n’umuco shingiro wa Kiliziya Gatolika.

Papa mushya avuye mu Cyumba cy’Amarira, yerekeje ku ibaraza rya Bazilika ya Mutagatifu Petero. Nyuma y’umwanya muto, humvikanye ijambo ry’Ikilatini rigira riti “Habemus Papam”, risobanuye riti “Dufite Papa”.

Mu byishimo by’inshi by’abari bateraniye ku mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero, Papa mushya yabagejejeho ijambo.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa