Umusirikare wa Amerika yishe atemye umugore we utwite, amuta mu kimoteri
Yanditswe: Friday 06, Jun 2025

Umusirikare w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahanishijwe igifungo cy’imyaka 23 kubera kwica umugore we wari utwite, yarangiza akamuta mu kimoteri.
Uwo musirikare yitwa Dewayne Johnson II yagerageje guhisha icyo cyaha akata ibice by’umubiri wa Mischa Johnson, maze ajugunya ibisigazwa bye mu myanda.
Uyu musirikare wo muri Hawaii yemeye ibyaha mu ntangiriro z’iki cyumweru, ko yishe ku bushake, kwihisha ubutabera, no gutanga amakuru y’ibinyoma.
Urubanza rwasomwe ku wa Kane.
Mischa Johnson yari afite imyaka 19 kandi atwite inda y’amezi atandatu ubwo yicwaga ku itariki ya 12 Nyakanga 2024. Umurambo we nturaboneka.
Johnson wo mu ngabo za Amerika muri Batayo ya 25 mu ngabo zirwanira ku butaka, yabwiye umucamanza mu rukiko rwa gisirikare ko yakubise umugore we umuhoro mu rugo rwabo ruherereye mu kigo cya gisirikare cya Schofield.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *