Lieutenant Bayawo Abdullahi, umwe mu basirikare bo mu Ngabo zirwanira mu mazi za Nigeria, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu, birimo gushaka kugambanira Perezida Bola Ahmed Tinubu no kuvugana n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko iperereza ryibanze ku butumwa uyu musirikare allegedly yoherereje bamwe mu bayobozi b’iyo mitwe, abamenyesha ko Perezida Tinubu yahagaritse ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge wa Nigeria kubera impungenge z’umutekano n’ubwoba bwo kugabwaho igitero.
Mu ibazwa ryakozwe n’inzego zibishinzwe, Abdullahi yemeye ko yohereje ubwo butumwa, burimo n’ubwo yoherereje Mohammed Ma’aji, umwe mu bavuga ko ari abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro. Yavuze ko yatekerezaga ko guhagarikwa kw’ibirori byari byateganyijwe ku wa 1 Ukwakira byaturutse ku bwoba Perezida yari afite bwo kuba yagabwaho igitero.
Uyu musirikare yavuze kandi ko kimwe mu byamubabaje ari uko kuva mu 2018 atigeze ahabwa ishimwe cyangwa ngo azamurwe mu ntera nk’uko byagendekeye bamwe mu basirikare bagenzi be. Yemeza ko ibyo byamuteye kutanyurwa n’imikorere y’urwego abarizwamo.
Abashinzwe iperereza bakomeje gukusanya ibimenyetso kugira ngo hamenyekane niba ibikorwa bye byari bifitanye isano n’umugambi mugari wo guhungabanya ubutegetsi cyangwa niba yari yakoze ibyo ku giti cye.
Ibi bibaye mu gihe Nigeria ikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano birimo ibitero by’imitwe yitwaje intwaro, ibikorwa by’iterabwoba n’amabandi ashimuta abaturage basaba ingurane. Ubuyobozi bw’icyo gihugu bukomeje kongera ingamba zo kurinda abayobozi bakuru no gukaza ibikorwa byo guhashya imitwe ihungabanya umutekano.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *