skol
fortebet

Umusirikari wo muri Afurika y’Epfo yiciwe i Goma

Yanditswe: Sunday 21, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umusirikare wo muri Afurika y’Epfo wari waraje mu butumwa bw’amahoro gufasha ingabo za SADC mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yiciwe i Goma.

Sponsored Ad

Uyu musirikare yiciwe i Goma nyuma yo kubagwaho igitero n’abantu batatangajwe, ubwo yari avuye kuri restaurant.

Meya w’umujyi wa Goma,Timothée Mwisa Kyese, yavuze ko hafashwe ingamba zikomeye z’umutekano nyuma y’urwo rupfu.

Ibi bibaye nyuma y’uko DA, ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo ryari ryahamagariye Afurika y’Epfo gucyura ingabo z’iki gihugu ziri mu Burasirazuba bwa Congo, kuko batumva neza icyazijyanyeyo.

Ingabo za Afurika y’Epfo zageze muri Congo mu mpera z’umwaka ushize zije gufasha icyo gihugu guhangana na M23, icyakora nta kidasanzwe zafashije icyo gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa