skol
fortebet

Umusore wo mu karere ka Kamonyi yafatiwe mu cyuho amaze kwiba ihene eshatu

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 01, Jun 2026

Umusore wo mu karere ka Kamonyi yafatiwe mu cyuho amaze kwiba ihene eshatu

Sponsored Ad

skol

Mu karere ka Kamonyi umurenge wa Nyamiyaga, kuri uyu wa 31 Gicurasi 2026, police ifatanyije n’abaturage, yafatiye mu cyuho umusore amaze kwiba ihene eshatu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yashimiye abaturage bamaze kwimakaza umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe kandi vuba hagamijwe gukumira ibyaha ndetse anashimangira ko ari ikimenyetso kigaragaza ko basobanukiwe ko gucunga umutekano ari inshingano rusange hagati yabo na polisi.

Yaboneyeho umwanya wo kuburira abantu bakomeje kwishora mu bikorwa bigayitse bigamije guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage ko bagomba kubihagarika vuba kubera ko uzajya abikinisha wese azajya afatwa agashyikirizwa Ubugenzacyaha.

Uyu musore wafashwe kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mugina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa