Umutangabuhamya wateje impaka mu rubanza rwa Dr. Munyemana azajya gutangira ubuhamya mu Rukiko
Yanditswe: Wednesday 17, Sep 2025
Perezida w’Inteko iri kuburanisha urubanza rwa Dr. Munyemana Sosthène yatangaje ko umutangabuhamya wo gushinjura uregwa wari wateje impaka yemeye kuzajya kubutangira mu Rukiko i Paris.
Ubwo urubanza rwa Dr. Munyemana wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaza guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 24 rwatangiraga kuburanishwa mu bujurire, uwo mutangabuhamya wahamagajwe n’uruhande rw’uregwa byatangajwe ko azatangira ubuhamya ku ikoranabuhanga rya Video Conference.
Urukiko rwagaragaje ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse kwandikira uru rugereko, uwo mutangabuhamya atazabona uko ajya muri uru rubanza i Paris bitewe n’uko azaba ari mu bikorwa bya siporo asanzwe akora i Kigali, busaba ko yatangira ubuhamya ku ikoranabuhanga.
Nyuma y’aho umucamanza amenyesheje ababuranyi iby’iyi baruwa, abanyamategeko ba Dr. Munyemana bagaragaje ko uyu mutangabuhamya agomba kujya i Paris, agatanga ubuhamya bushinjura umukiliya wabo.
Ubwo urubanza rwasubukurwaga, Perezida yemenyesheje ababuranyi bose ko yakiriye ubutumwa bwemeza ko uwo mutangabuhamya yemeye kuzajya gutanga ubuhamya mu rukiko nk’uko byifuzwaga n’uruhande rwa Dr. Munyemana.
Urubanza rwakomeje humvwa abatangabuhamya bashinjura Dr. Munyemana barimo babiri bakoranye mu bitaro byo mu Bufaransa n’umuhungu we bahawe umwanya, bagaragaza ko ushinjwa atagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri bo harimo David Chaury uzi Dr. Munyemana guhera mu 2012 wagaragaje ko amuzi nk’umuntu w’umunyabwenge kandi uharanira gukemura ibibazo by’amakimbirane mu buryo bwa kinyamwuga.
Dr. Chaury yavuze ko nubwo yamaranye na we imyaka igera ku 10 ariko batigeze baganira ku ngingo irebana na politiki, agaragaza ko yizeye neza ubutabera bw’u Bufaransa k’uwo ashinjura.
Undi ni Bartou bakoranye imyaka igera kuri 17 guhera muri 2001, we yagaragaje ko iyo myaka bamaranye yamweretse ko ari umukozi w’indashyikirwa, uhora ahari igihe cyose akenewe, umuntu ukunda akazi ke cyane, w’umunyamwete kandi w’inshuti y’abantu, wita ku barwayi, ububaha kandi wihangana.
Yongeyeho ko yari umuntu w’inyangamugayo, utekereza neza, kandi wabashaga kugarura ituze mu itsinda igihe ryaba rishyamiranye.
Yavuze kandi ko Dr. Munyemana yashoboraga gutera imbaraga n’icyizere abanyeshuri b’abaganga ndetse ko yamwigiyeho byinshi byiza bifasha abinjira muri uwo murimo.
Undi watanze ubuhamya ni umuhungu wa Dr. Munyemana, wagaragaje ko se ari inzirakarengane na cyane ko na we yari afite umugore w’Umututsi.
Nubwo mu ghe cya Jenoside yakorewe Abatutsi uyu muhungu we yari akiri muto, yavuze ko nyuma yo kugera mu Bufaransa, se yakomeje kubabera umuntu mwiza, ubatoza kumva ko ari Abanyarwanda aho bari hose bityo ko atabona impamvu yo gukurikiranwaho ibyo byaha.
Mu Ukuboza 2023, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Dr. Munyemana ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubwinjiracyaha muri ibi byaha, rumukatira igifungo cy’imyaka 24.
Icyo gihano yahise akijuririra, amenyesha urukiko ko atigeze akora ibi byaha, bityo ko akwiye kugirwa umwere.
Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzarangira tariki ya 24 Ukwakira 2025.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *