Umutangabuhamya yasabye Dr. Munyemana kugaragaza irengero ry’imibiri y’ababo bishwe
Yanditswe: Tuesday 07, Oct 2025
Umutangabuhamya mu rubanza rw’ubujurire ruregwamo Dr. Munyemana Sosthène, wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yamusabye kugaragaza irengero ry’imibiri y’ababo bishwe kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro.
Uyu mutangabuhamya yatanze iki cyifuzo tariki ya 6 Ukwakira 2025, ubwo yatangaga ubuhamya mu rugereko rw’ubujurire rw’urukiko rwa rubanda mu Bufaransa.
Uyu mutangabuhamya watanzwe n’uruhande rw’abaregera indishyi, yatanze ubuhamya yifashishije ikoranabuhanga rya Video Conference aho yari ari i Kigali ari kumwe n’umusemuzi.
Uyu mugore wavutse mu 1953, yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, umugabo we yafashwe agafungirwa mu nzu yamenyekanye nka ’Maison 60’, yamazemo umunsi mbere y’uko ajyanwa muri segiteri ya Tumba ahafungirwaga abandi Batutsi.
Yavuze ko icyo gihe Dr. Munyemana ari we wari ufite inshingano zo kubika urufunguzo rw’ahari hafungiwe abantu, cyane ko yari yamaze gusimbura uwari konseye wa Segiteri, Bwanakeye.
Nyuma ngo haje kuza imodoka yari iya komini bitaga ‘Ruhumbangegera’, itwara abari bafungiwe mu biro by’iyo segiteri, ibajyana ku biro by’uwari Umushinjacyaha, Sebushishi.
Umutangabuhamya yasobanuye ko baje kuva aho ku biro by’Ubushinjacyaha bajyanwa kuri burigade ya Jandarumori, bakubitirwamo bikomeye nyuma bajyanwa ahantu ho biciwe ariko avuga ko atabashije kumenya aho ariho.
Ati "Ariko ntabwo nzi aho ari ho. Kuri iyi ngingo, nabaza Munyemana kutubwira aho bashyize imibiri y’abantu bacu kugira ngo tubashyingure mu cyubahiro. Ndizera neza ko azi aho imibiri y’abacu iri kubera ko aho biciwe hose yabigizemo uruhare runini.”
Uyu mutangabuhamya yavuze ko mu gihe cya Jenoside we yari afite indangamuntu igaragaza ko ari umuhutu ngo kuko se yari uwo Umuhutu ariko nyina akaba ari Umututsi.
We n’umugabo we bari bafitanye abana umunani ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, umwe yaje kwitaba Imana.
Abunganira Dr. Munyemana bamubajije niba yari amuzi mbere ya Jenoside, asubiza ko mu gihe cya Jenoside yumvaga Munyemana avugwa cyane ariko ko yaje kumenya uwo ari we byimbitse mu gihe cy’inkiko gacaca.
Abatangabuhamya bakomeje kugaragaza ko Dr. Munyemana yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu rupfu rw’Abatutsi bafungiwe mu biro bya segiteri ya Tumba.
Urubanza rwe rurakomeje, aho abatangabuhamya ku mpande zombi bakomeje gusobanura ibyo bazi kuri Dr. Munyemana wari utuye i Tumba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu Ukuboza 2023, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Dr. Munyemana ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubwinjiracyaha, rumukatira igifungo cy’imyaka 24 ariko we yasabaga kugirwa umwere.
Urubanza rw’ubujurire rwatangiye tariki ya 16 Nzeri 2025, bikaba byitezwe ko ruzarangira ku ya 24 Ukwakira.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *