skol
fortebet

Umutekano Muke Mu Burusiya? Abakobwa ba Putin Bimuriwe Mu Nyubako Yihariye

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 09, Jun 2026

Umutekano Muke Mu Burusiya? Abakobwa ba Putin Bimuriwe Mu Nyubako Yihariye

Sponsored Ad

skol

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga aravuga ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yafashe ingamba nshya zo gukaza umutekano w’umuryango we, aho bivugwa ko abakobwa be babiri bakuru bimuriwe mu nyubako yihariye iri mu gace ka Valdai.

Abakobwa be, Maria Vorontsova na Katerina Tikhonova, bavuga ko batujwe muri icyo gice kizwiho kurindwa ku rwego rwo hejuru, giherereye mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Moscow.

Izi ngamba zivugwa mu gihe u Burusiya bukomeje guhura n’ibibazo by’umutekano biterwa n’intambara bumazemo imyaka myinshi buhanganyemo na Ukraine. Mu mezi ashize, ibikorwa by’indege zitagira abapilote byakomeje kugabwa imbere mu Burusiya, bikaba byaratumye ubuyobozi bw’icyo gihugu bwongera kwita cyane ku mutekano w’abayobozi bakuru n’imiryango yabo.

Aho abo bakobwa batujwe ngo hakikijwe n’amashyamba manini ndetse n’ibiyaga, ibintu bituma kuhagera bitoroha. Raporo zitandukanye zivuga kandi ko hashyizweho uburyo buhambaye bwo kwirinda ibitero byo mu kirere, harimo ibikoresho byo gutahura no guhagarika ibitero bishobora guturuka kure.

Hari amakuru kandi avuga ko abandi bagize umuryango wa Putin basanzwe baba muri iyo nyubako, barimo Alina Kabaeva hamwe n’abana bivugwa ko bafitanye. Nubwo ibi byose bikomeje kuvugwa, ubuyobozi bwa Russia ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro kuri ayo makuru.

Ku rundi ruhande, biravugwa ko inzego z’umutekano z’u Burusiya ziri gukora igenzura ryimbitse ku buryo camera n’izindi gahunda z’ikoranabuhanga zikoreshwa mu kurinda abayobozi bakuru zikora, hagamijwe gukumira icyahungabanya umutekano cyangwa kikorohereza abanzi kubona amakuru y’ibanga.

Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bavuga ko aya makuru, nubwo ataremezwa na Kremlin, ashobora kuba agaragaza urwego rw’impungenge rwiyongereye mu buyobozi bw’u Burusiya nyuma y’ibitero byagiye bigabwa imbere mu gihugu ndetse n’igitutu gikomeje guterwa n’intambara ikomeje guhuza Moscow na Kyiv.

Mu gihe Vladimir Putin akomeje kuba umwe mu bayobozi bafite uruhare rukomeye ku ruhando mpuzamahanga, ibibazo by’umutekano, ubukungu n’umubano n’ibindi bihugu byakajije umurego kuva intambara yo muri Ukraine yatangira, bituma ingamba zo kurinda ubuzima bwe n’umuryango we zikomeza kongerwa.

Igitero gikomeye cya Ukraine ku birindiro bya peteroli bya Grushebvaya Valka mu Burusiya

Umukobwa wa Putin, Maria Vorontsova, w’imyaka 41

Umukobwa wa Putin, Luiza Rozova, w’imyaka 23

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa