skol

Umutekano n’ituze ku isonga mu byo Abanyarwanda bishimira mu miyoborere

Yanditswe: Friday 31, Oct 2025

featured-image

Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS) bwagaragaje ko inkingi y’umutekano n’ituze ry’abaturage biri mu byishimirwa cyane kuko bifite amanota 90,02%.

Ni ubushakashatsi bwamuritswe na RGB kuri uyu wa 31 Ukwakira 2025.

Ubu bushakashatsi bukorwa guhera mu 2011, bugamije kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba zikwiye mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Hashingirwa ku nkingi umunani zirimo iyubahirizwa ry’amategeko, uburenganzira mu bya politike n’ubwisanzure bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, umutekano, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, ireme ry’imitangire ya serivisi n’imiyoborere y’inzego n’ubukungu.

RGS ya 10 igizwe kandi n’ibipimo (indicators) 35 n’ibipimo bito (sub-indicators) 151. Mu nkingi umunani, eshanu ziri ku gipimo kiri hejuru ya 80% naho inkingi eshatu zisigaye ziri hejuru ya 75%.

Ibipimo (indicators) 17 muri 35 bigize inkingi za RGS ya 12 biri ku gipimo cya 80% kuzamura, ibipimo 17 biri hagati ya 60% na 79,99% na ho igipimo kimwe gisigaye kiri hagati ya 40% na 59,99%.

Umutekano n’ituze ry’abaturage biri kuri 90,02%. Ni igipimo cyagabanyutse kuko umwaka ushize byari kuri 90,3%.

Mu byagendeweho kuri iyi ngingo harimo kubahiriza umutekano biri kuri 90,12%, umutekano w’igihugu uri kuri 90,12%, ituze ry’abaturage n’ibyabo biri kuri 86,78%, mu gihe ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge biri kuri 93,12%.

Uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage biri kuri 82,71%, bivuye kuri 86,31% umwaka ushize.

Muri iyi nkingi hagendewe ku ngingo zitandukanye harimo uburenganzira mu bya demokarasi buri kuri 86,36%, imitwe ya politiki iri kuri 78,60%, kubona amakuru biri kuri 81% mu gihe kubahiriza uburenganzira bwa muntu 84,11%.

Inkingi y’iyubahirizwa ry’amategeko iri ku gipimo cya 81,63% ivuye kuri 88,51% mu mwaka ushize.

Muri uyu mwaka, umusaruro w’urwego rw’ubutabera ugeze kuri 73,47%, ibijyanye no kugenza ibyaha ndetse n’ubushinjacyaha biri kuri 83%. Kubona ubutabera biri kuri 79%.

Inkingi y’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza iri mu zazamutse mu manota kuko kuri ubu ifite 86,31% ivuye 85,84% mu mwaka ushize.

Ibijyanye no kurwanya ruswa n’akarengane no kubazwa inshingano biri kuri 84,67%, bivuye kuri 86,64% mu mwaka ushize.

Muri iyi nkingi gukorera mu mucyo byageze kuri 92,35%, kubazwa inshingano bigera kuri 80,39%, mu gihe kurwanya ruswa biri kuri 72,%.

Guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kububakira ubushobozi biri kuri 64,69% bivuye kuri 75,21% byariho mu mwaka ushize, ibigaragaza ko byagabanyutse.

Imitangire ya serivisi inoze na yo yasubiye inyuma kuko yavuye kuri 75,79% igera kuri 71,73%. Inkingi y’imiyoborere n’inzego z’ubukungu yageze kuri 74,84%.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), Dr. Doris Picard Uwicyeza, yavuze ko iyi raporo igaragaza uburyo u Rwanda rurajwe ishinga no guteza imbere ubuyobozi bwiza hagamijwe kwimakaza serivisi zinogeye bose ku rugero rwo hejuru.

Ati: “Kuva iyi gahunda yatangira yabaye uburyo bwizewe bwo kwishingikirizaho hagamijwe gusuzuma politiki y’u Rwanda no kugenzura uburyo imiyoborere ikorwa binyuze mu nkingi zitandukanye.”

Yavuze ko iyi raporo ishimangira ubushake bw’u Rwanda mu kwimakaza ingamba zishingiye ku bimenyetso, byose biri mu murongo wa gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere ndetse n’icyerekezo 2050.

Ati: “Bitwibutsa ko nubwo imiyoborere myiza y’u Rwanda iri ku kigero cyo hejuru no muri Afurika ariko tugomba kubihinduramo umusaruro ufatika ugaragara mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage.”

Yashimiye Perezida Kagame uhora ashyize imbere icyateza imbere Abanyarwanda.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere(UNDP), Fatmata Lovetta Sesay, yavuze ko ntako bisa kubona u Rwanda rumaze imyaka 15 rushingira ingamba zarwo ku bimenyetso bifatika, ibituma imiyoborere myiza yimakazwa mu byiciro byose.

Ati: “Amakuru ajyanye n’imiyoborere arenze kuba imibare. Ni uburyo bwiza bwo gifata ibyemezo hashingiwe ku makuru ya nyayo, ibiganiro ku ngamba zitandukanye no kubazwa inshingano. Ni umusingi w’ibijyanye no kwimakaza iterambere rirambye ndetse ridaheza.”

Yavuze ko raporo zitandukanye RGB igiramo uruhare zikomeje kugaragaza amakuru atandukanye ajyanye n’uko u Rwanda ruhagaze mu miyoborere, agaragaza ko UNDP izakomeza gufatabya n’u Rwanda mu kwimakaza iterambere ariko binyuze mu gukorera mu mucyo byose bishingiye ku muturage.

Ubushakashatsi bwamuritswe na RGB bwagaragaje ko inkingi y’umutekano n’ituze ry’abaturage biri mu byishimirwa cyane kuko bifite amanota 90,02%

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), Dr. Doris Picard Uwicyeza, yashimiye Perezida Kagame uhora ashyize imbere icyateza imbere Abanyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa