Umutingito uri ku gipimo cya 6,3, wibasiye agace kari hafi y’umujyi wa Mazar-e-Sharif uherereye mu Majyaruguru ya Afghanistan, uhitana abantu 20 mu gihe abarenga 260 bakomeretse ndetse uyu mubare ushobora kwiyongera.
Uyu mutingito wibasiye iki gihugu mu gitondo cyo ku wa 3 Ugushyingo 2025.
Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubushakashatsi ku mitingito (US Geographical Survey), cyatangaje ko wabereye mu birometero 28 by’ubujyakuzimu, hafi y’umujyi wa Mazar-e-Sharif utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 523.
Umuvugizi w’ishami ry’ubuzima mu Ntara ya Samangan, Samim Joyanda, yavuze ko abantu 150 bakomeretse n’abapfuye barindwi ari bo bamaze kugezwa ku bigo nderabuzima.
Minisiteri y’Ingabo z’aba-Taliban yatangaje ko intara za Balkh na Samangan ari zo zibasiwe cyane. Ingabo n’amatsinda y’abashinzwe ubutabazi bahise bagera aho byabereye batangira ibikorwa byo gushakisha abataraboneka no gutabara inkomere.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Sharfat Zaman, yavuze ko ibitaro byose biri hafi y’aho uyu mutingito wabereye byahawe inshingano yo kwakira abakomeretse.
Ikigo USGS kigaragaza ko uyu mutingito ushobora kugira ingaruka zikomeye ndetse gisaba ubutabazi ku rwego rw’igihugu.
Muri Kanama, abandi bantu barenga 2.200 bitabye Imana nyuma y’imitingito ikomeye yibasiye amajyepfo y’iki gihugu.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *