Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Sanae Takaichi, yatangaje ko nibura abantu 13 bamaze guhitanwa n’umutingito ukomeye wabaye ku wa Kabiri ku kirwa cya Kyushu, giherereye mu majyepfo y’icyo gihugu.
Madamu Takaichi yavuze ko hari abantu benshi bagishakishwa cyangwa bategereje gutabarwa, yongeraho ko inzego z’ubutabazi zirimo gukora ibishoboka byose kugira ngo zitabare abari mu kaga vuba bishoboka.
Abayobozi bavuga ko abantu barenga 9,900 bamaze kwimurirwa mu bigo byateganyirijwe kwakira abavuye mu byabo kubera uwo musenyeri.
Hari impungenge ko hari abantu bakiri munsi y’ibisigazwa by’inyubako y’ubucuruzi yasenyutse.
Mu gihe kandi igihugu kiri guhura n’ubushyuhe bukabije, ingo zigera ku 37,000 ntizifite umuriro w’amashanyarazi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *