skol
fortebet

Umuturage wa Israel arakekwa mu mugambi wa Irani wo gushaka kwica Netanyahu

Yanditswe: Friday 20, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane Igisirikare cya Israel cyavuze ko cyagabye ibitero ku birindiro birindwi by’abarwanyi ba Hezbollah muri Libani, kivuga kandi ko mu kwezi gushize hafashwe umuturage wa Israel ukekwaho kugira uruhare mu mugambi wa Irani wo gushaka guhitana bamwe mu bayobozi b’igihugu.

Sponsored Ad

Ubuyobozi buvuga ko uwatawe muri yombi ari umucuruzi ufite abantu akorana na bo muri Turkiya, kandi umaze kwitabira inama ebyiri muri Irani. Rivuga ko bamwe mu bari batezwe igico muri uwo mugambi harimo Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, na Minisitiri w’Ingabo, Yoav Gallant nk’uko tubikesha VOA.

Ku rundi ruhande, Igisirikare cya Israel cyatangaje ko hari indege za gisirikare zo mu bwoko bwa “drones” zambutse zivuye muri Libani zigamije kugaba ibitero kuri Israel. Ni nyuma y’uko uturadiyo Hezbollah yakoreshaga mu itumanaho duturitse tugahitana abantu 32 abandi barenga 3000 bagakomereka kuwa Kabiri no kuwa Gatatu.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Yioav Gallant, yatangaje ko yavuganye na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lloyd Austin, ku bibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati, no ku buryo Israel yakumira ibitero by’abarwanyi ba Hezbollah.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa