skol

Umuvunyi Mukuru w’u Burundi ahangayikishijwe n’abamutera ubwoba

Yanditswe: Thursday 29, Jan 2026

featured-image

Umuvunyi Mukuru w’u Burundi, Aimée-Laurentine Kanyana, yamenyesheje abagize Inteko Ishinga Amategeko ko abakomeye bakomeje kumutera ubwoba bamuziza ko agaragaza ibitemewe n’amategeko bikorerwa mu gihugu.

Ubwo Kanyana yasobanuraga ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi ku wa 28 Mutarama 2026, yabwiye abadepite ko abakomeye babangamira akazi ke, bakagerageza kumucecekesha.

Kanyana yavuze ko iyo aba bantu baba bafite ububasha bwo kumufunga, baba barabikoze. Ati “Ikibazo ni uko batafunga Umuvunyi Mukuru, naho ubundi hari abantu baba baramfunze.”

Perezida w’Inteko, Daniel Gélase Ndabirabe, yasabye abadepite gusengera Kanyana kugira ngo akomeze gukora neza inshingano neza, ntacibwe intege n’abakomeje kumutera ubwoba.

Tariki ya 28 Ukuboza 2025, Minisitiri w’Imari, Alain Ndikumana, na we yabwiye Abasenateri ko ubuyobozi bw’uruganda FOMI rukora ifumbire, bumutera ubwoba kubera ko yanze kubuha amafaranga y’u Burundi arenga miliyari 50 atarateganyijwe mu masezerano bwagiranye na Leta.

Minisitiri Ndikumana yavuze ko ntaho yakura amafaranga FOMI imusaba, abwira abasenateri ko nubwo ari guterwa ubwoba, azakomeza gukora neza inshingano kugira ngo igihugu gikoreshe neza ingengo y’imari kuko kimaze imyaka myinshi kiyikoresha nabi.

Perezida wa Sena, Gervais Ndirakobuca, yabwiye Minisitiri Ndikumana ko ibintu bitoroshye mu Burundi, ariko ko Abasenateri bazamufasha kurwanya abajura no guhindura imyumvire ya sosiyete idakunda ukuri.

Yagaragaje iki kibazo ubwo yasobanuriraga Inteko ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa