Umuvunyi mukuru yaburiye abemera kwandikwaho imitungo batazi inkomoko yayo
Yanditswe: Wednesday 11, Feb 2026
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yasabye abantu kugira amakenga n’ubushishozi mbere yo kwemerera ababandikaho imitungo batazi inkomoko yayo, kuko ari kimwe mu bigize icyaha kandi bishobora gutuma imitungo yabo itezwa cyamunara.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu 10 Gashyantare 2026, ubwo Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International (TI) yagagazaga raporo ngarukamwaka yerakana uko ibihugu bihagaze mu kurwanya ruswa.
Nirere yagarutse ku kibazo cy’abantu bemera kwandikwaho imitungo batazi inkomoko yayo avuga ko baba bishyira mu kaga gakomeye kuko bishobora gutuma imitungo yabo itezwa cyamunara.
Umuvunyi mukuru yavuze ko kudashobora gusobanura inkomoko y’umutungo wawe ari ikibazo, ariko avuga ko biterwa n’uko rimwe na rimwe abantu bandikishaho abandi imitungo batabizi kandi icyo gihe hakurikiranwa uwo wanditseho bigatuma uwo mutungo awunyagwa ugatezwa ndetse n’indi mitungo ye ishobora gutezwa cyamunara.
Nirere yatanze urugero rw’umuntu wakoraga muri serivize z’ubutaka wari ufite ibibanza 80 akagenda abyandika ku bantu batabizi akoresheje irangamuntu zabo ku buryo igihe cyo kugurisha bimera nk’aho ari wamuntu ugurishije kandi nyamara ubwo butaka atazi ko abufite.
Yagiriye inama abantu kutemera kuba abashumba bo kuragira imitungo batazi inkomoko yayo kuko bishobora kubashyira mu kangaratete.
Ati“ Ikibazo gikomeye ni ukudashobora gusobanura inkomoko y’umutungo wawe niba ufite umutungo ukawandika ku wundi muntu wa muntu nawe arakurikiranwa kandi iyo bigaragaye ko harimo uburiganya wa mutungo uranyagwa nawe agakurikirana na wa mutungo ugatezwa”.
Icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo giteganywa n’Ingingo ya cyenda y’itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Iyo ugikurikiranyweho agihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko itarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza inkomoko mu buryo bwemewe n’amategeko.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *