skol

Umuyobozi mushya wa MONUSCO yageze i Goma

Yanditswe: Friday 24, Apr 2026

featured-image

Kuri uyu wa 24 Mata 2026,Umuyobozi mushya wa MONUSCO, James Swan, yageze mu Mujyi wa Goma, Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ugenzurwa n’inyeshyamba za AFC M23.

Umuyobozi mukuru mushya wa MONUSCO yageze mu mujyi wa Goma ugenzurwa na M23 mu ntara ya Kivu ya majyaruguru mu rugendo arimo mu burasirazuba bwa DR Congo.

Umunyamerika James Swan mu bimujyanye i Goma harimo ibijyanye no kubahiriza agahenge hagati ya leta n’uruhande rwa AFC/M23 rumaze igihe kirenga umwaka rugenzura uwo mujyi.

MONUSCO yashyizwe mu itsinda ry’ubugenzuzi bwagutse bugomba gutangira kureba uko guhagarika imirwano byubahirizwa.

Biteganyijwe ko i Goma Swan ahura n’abakuriye umutwe wa AFC/M23 mu gihe muri iyi minsi havugwa guhonyora amasezerano y’agahenge no guhagarika imirwano.

Swan ageze i Goma nyuma yo gusura imijyi ya Bunia mu ntara ya Ituri hamwe na Beni muri Kivu ya Ruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa