skol
fortebet

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze k’umuyobozi w’umudugudu warishije abaturage inzuki

Yanditswe: Monday 27, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Umudugugu wa Nyakibande, mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu afungiwe mu nzererezi azira kurisha abaturage inzuki, aho umuyobozi w’aka Karere yavuze ko uwo muyobozi adafunzwe ahubwo arimo gukosorwa.

Sponsored Ad

Uyu mugabo witwa Mutezimana Jean Baptiste yajyanywe mu kigo kinyuzwamo by’igihe gito abantu bateje impungenge muri rubanda cya Kanzenze, nyuma yuko muri aka gace hari inzuki ziriye abantu.

Izi nzuki zariye abantu barimo Abanyamakuru, zaturutse mu rugo rw’umuhungu wa Mutezimana Jean Baptiste ubwo hari umuvuzi gakondo wari waje kuvura umugore we.

Nyuma yuko izi nzuki ziriye abantu bikekwa ko bazitejwe n’uwo muvuzi gakondo, uyu muyobozi w’Umudugudu yahise acika, hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha.

Kambogo Ildephonse uyobora Akarere ka Rubavu, yabwiye Umuseke ko uyu Muyobozi w’Umudugudu ubu acumbikiwe mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito cya Kanzenze kubera kubangamira abaturage ashinzwe gucunga.

Uyu muyobozi kandi avuga ko Mutezimana adafunze ahubwo ari gukosorwa kuko ugereranyije n’inshingano ze yari akwiye gutanga amakuru mu rwego rwo kurinda Abaturage ayoboye.

Ati“Ntabwo afunze arimo gukosorwa, Mudugudu ni umuyobozi, aragiye arishije abantu inzuki abaturage baratakamba, tujya kumubaza abantu babikoze ntiyabatangaza kandi bibereye iwe. Nka Mudugudu afite inshingano zo gutangaza amakuru kugira ngo inzego zibikurikirane.”

Kambogo yakomeje avuga ko mu gihe Mutezimana yemeye kuvuga ibyo abazwa yarekurwa ati"Yateje umutekano muke agomba kubanza kugira ibyo abazwa kandi akabisubiza, niba yanga kubisubiza rero agomba kubanza agasubiza ngo n’ubutaha n’ikibazo kitazongera kuba. Nasubize nabirangiza bamurekure.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa