Umuyobozi w’Ikigo yafashwe amashusho ari mu ishimishamubiri n’umukozi we mu ruhame
Yanditswe: Friday 18, Jul 2025
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gikora porogaramu z’ikoranabuhanga, kikanatanga urubuga rwo gutunganya, guhuza amakuru no gukuyacunga, Astronomer, Andy Byron, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufatwa amashusho mu ruhame agwatiriye Umuyobozi Ushinzwe abakozi mu kigo cye, Kristin Cabot, ubwo bari mu gitaramo.
Ni amashusho akomeje guhererekanywa cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bitewe n’uko abo bombi bitwaye nyuma yo kubona ko Camera ziberekeyeho.
Andy Bryon wari mu gitaramo cyabereye muri Boston muri Stade Gillette n’umukozi we, bagaragaye babyinana, umugabo yagwatiriye uwo mugore amuturutse inyuma, amaboko ye yombi ari mu nda, undi na we amwiyegamijeho bisa nk’aho bari guhuza ibitsina.
Abo bombi bakiramara kubona ko camera ziri kubareba bahise barekurana, Andy ahita yihisha mu bantu ndetse n’uwo mugore bari kumwe yifata mu maso mu guhisha isura ye.
Umugabo yahise anyonyomba, yihisha mu bantu, umugore arahindukira yerekeza amaso mu bantu, atera umugongo camera nyuma y’amasegonda make na we ahita agenda.
Andy Bryon ni umugabo usanzwe ufite umugore n’umuryango muri rusange, kwihisha kwe kwatumye bamwe batekereza ko yari yibutse ko ari guca inyuma uwo bashakanye kandi atifuzaga ko bijya ku karubanda.
Hari bamwe mu bari abakozi b’icyo kigo babwiye The New York Post ko bishimiye kubona ayo mashusho agiye hanze kuko bakunze kumushyira mu majwi bamushinja kurangwa n’imico n’ibikorwa biganisha ku ishimishamubiri n’abakozi be.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *