Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump wari waranyuzwe n’uko uwari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yakuwe mu nzira yatangaje ko yatengushywe bikomeye n’uko yasimbujwe umuhungu we, Mojtaba Khamenei.
Mojtaba Khamenei usanzwe ari umuhungu wa kabiri wa Ali Khamenei yatangajwe nk’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran ku itariki 8 Werurwe 2026.
Ni nyuma y’iminsi mike yari amaze atangajwe nk’umusimbura wa se wahitanywe n’ibitero bya Amerika na Israel kuri Iran ku munsi wa mbere w’intambara ibyo bihugu birimo kuva ku itariki 28 Gashyantare 2026.
Mu kiganiro n’abanyamakuru Trump yatangiye muri Leta ya Florida muri Amerika mu ntangiriro z’iki cyumweru yavuze ko yatewe impungenge bikomeye n’itorwa rya Mojtaba.
Yagize ati “Turatekereza ko bizakomeza guteza ibibazo nk’ibyari bisanzwe ku gihugu.”
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Axios kandi Trump yavuze ko atemera Mojtaba Khamenei kandi ko Amerika igomba kugira uruhare mu guhitamo umuyobozi mushya wa Iran avuga ko azazana amahoro.
Ati “Umuhungu wa Khamenei ntabwo mwemera. Dushaka umuntu uzazana amahoro kandi akagarura ituze muri Iran.”
Ubwo Trump yabazwaga niba Mojtaba Khamenei ari mu bayobozi ba Iran bagomba kwicwa, yasubije ko atari ngombwa gutangaza niba arimo cyangwa atarimo.
Ibyo yanze kugaragaza neza uruhande rwe ariko, Israel yamaze kubigaragaza aho akimara gutorwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yayo yahise yandika kuri X ishinja Mojtaba ko ari umuhezanguni, wagize uruhare mu bwicanyi ku ngoma ya se ndetse Israel isanzwe ifite umugambi wo kwivugana abayobozi ba Iran muri rusange na we arimo.
Abasesenguzi muri politiki bagaragaza ko mu gihe Mojtaba yaba ashoboye kurokoka ibitero bya Amerika na Israel bishobora guhindura cyane uko urugamba rumeze uyu munsi kuko uwo muyobozi mushya bivugwa ko afitiye inzigo ikomeye ibyo bihugu byombi ndetse akaba umuhezanguni ukomeye kurusha se.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *