Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yaburiye abakomeje guteza imvururu zimaze guhitana abantu 10
Yanditswe: Sunday 04, Jan 2026
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yahaye ishingiro abaturage bigaragambiriza ibibazo by’ubukungu, ariko anihanangiriza abateza imvururu, agaragaza ko bakwiriye gushyirwa ahabakwiriye.
Mu ijambo yatambukije ku wa 3 Mutarama 2026, ubwo yari mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’abayisilamu b’Abashiya, Khamenei yavuze ko Perezida wa Iran n’abandi bayobozi bakuru bari gukora ibishoboka byose kugira ngo bakemure ibibazo by’ubukungu byugarije iki gihugu gikomeje kugirwaho ingaruka n’ibihano mpuzamahanga cyashyiriweho.
Yakomeje agira ati “Abacuruzi bigaragambije kubera ibi bibazo, kandi ibyo ni byo rwose. Gusa nubwo abayobozi bagomba kuganira n’abigaragambya, nta mpamvu yo kuganira n’abateza imvururu. Abo bagomba gushyirwa mu mwanya wabo.”
Ku wa 1 Mutarama 2025, byavuzwe ko abantu umunani bari bamaze gupfira mu myigaragambyo, barimo n’abagize inzego z’umutekano.
Mu ijoro ryo ku wa 2 Mutarama 2025 rishyira ku 3 Mutarama hapfuye abandi babiri, ibigaragaza uburyo imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera.
Iyi myigaragambyo yibanze cyane mu mijyi mito yo mu Burengerazuba no mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Iran, aho hagaragaye imvururu zirimo imirwano no kwangiza ibikorwaremezo.
Nk’uko ibarura rya AFP ribigaragaza, nibura imijyi 25 ni yo imaze kugaragaramo imyigaragambyo.
Muri iyi myigaragambyo yatangiye ku wa 28 Ukuboza 2025, mu minsi ishize yatangiye gufata indi sura, nko mu Mujyi wa Karaj, hafi ya Tehran, abaturage batwitse ibendera ry’Igihugu bikurikiwe n’amagambo arwanya ubutegetsi bwa Iran.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yaburiye abakomeje guteza imvururu, avuga ko bagiye gushyirwa mu mwanya wabo
Imyigarambyo muri Iran imaze guhitana abantu 10


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *