Umuyobozi washinze uruganda rwa Spiro Gagan Gupta, yatangaje ko ihungabana ryatewe n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati ryihutishije iyakirwa rya moto zikoresha amashanyarazi muri Afurika, kubera izamuka ry’ibiciro bya peteroli n’ingaruka rigira ku bukungu bw’ibihugu byinshi.
Mu kiganiro Gagan Gupta yagiranye na CNN, yavuze ko intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati yateje ikibazo gikomeye mu itangwa rya peteroli ku isoko mpuzamahanga, ibintu byatumye ibihugu byinshi birushaho gushaka ibisubizo birambye mu rwego rw’ingufu.
Yasobanuye ko Afurika itumiza ibikomoka kuri peteroli bifite agaciro ka miliyari zisaga 150 z’amadolari ya Amerika buri mwaka, bityo izamuka ry’ibiciro bya peteroli rikagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’ibihugu, harimo igabanuka ry’agaciro k’ifaranga, izamuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa n’ikiguzi cy’imibereho, ndetse no kugabanuka kw’amadevize akoreshwa mu gutumiza lisansi na mazutu.
Yavuze ko ibihugu birimo u Rwanda na Kenya bitumiza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli
100% byose bikoresha, bityo ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga rikabigiraho ingaruka zikomeye.
Agaruka ku Rwanda, yavuze ko buri kwezi hagurishwa moto zigera ku 5.000, muri zo hafi 90% zikaba ari izikoresha amashanyarazi. Yongeyeho kandi ko Spiro ari yo ifite umugabane munini w’isoko, aho igurisha hafi moto 4.500 muri izo 5000 buri kwezi.
Yavuze kandi ko no muri Kenya na Uganda, hagati ya 25% na 30% bya moto nshya zigurishwa ubu ari izikoresha amashanyarazi, ashimangira ko iyi mibare yazamutse cyane nyuma y’ihungabana ryatewe n’intambara ya Irani.
Ku bijyanye n’inyungu ku bazikoresha, yavuze ko moto za Spiro zitari uburyo bwo kurengera ibidukikije gusa, ahubwo ko zinatanga inyungu mu bukungu.
Yasobanuye ko igiciro cyo kugura moto ya Spiro kiri hasi hagati ya 20% na 30% ugereranyije na moto zikoresha lisansi, bitewe n’isoko ry’igihugu. Yongeyeho ko n’ikiguzi cyo kuzikoresha kiba kiri hasi, ndetse n’amabanki akaba azitangira inguzanyo ku nyungu nto kubera ko ashobora gukurikirana aho moto iherereye n’imikoreshereze yayo.
Nk’uko yabivuze, muri rusange ikiguzi umuntu ukoresha Spiro atanga kuva ayiguze kugeza ayikoresheje kiba kiri hasi hagati ya 20% na 40% ugereranyije na moto ikoresha lisansi, bikaba bituma umumotari ashobora kuzigama no kongera amafaranga yinjiza ku kigero kiri hagati y’idolari rimwe n’abiri ya Amerika buri munsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *