Umuyobozi w’Urwego rurinda abayobozi bakuru ba Amerika yemeye amakosa yatumye Trump araswa
Yanditswe: Tuesday 23, Jul 2024

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kurinda Abayobozi bakuru ba Amerika ndetse n’ab’ibindi bihugu basura Amerika, Kimberly Cheatle, yahuye n’uruva gusenya ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, ari kubazwa ku burangare Urwego ashinzwe rwagize kugeza ubwo umusore w’imyaka 20 arashe amasasu atandatu, ku bw’amahirwe agahusha Donald Trump yari yitegeye mu ntera ya metero 140 gusa.
Mu myaka 30 amaze muri uru rwego, ni ubwa mbere Cheatle yari ahamagawe mu Nteko kugira ngo asobanure ibyabaye umunsi Trump yaraswaga, gusa uyu mugore w’imyaka 53 yaranzwe no kudasubiza ibibazo yabajijwe, cyane cyane akavuga ko ibyinshi bikiri mu iperereza.
Ibi byarushijeho kurakaza abadepite, bituma ndetse benshi bavuga ko bamutereye icyizere, banamusaba ko yakwegura bitewe no kwitwara nabi mu bisubizo yatanze. Ibi ariko yabihakanye, avuga ko atiteguye kwegura mu gihe iperereza rikomeje, uretse ko yanyujijemo yemera amwe mu makosa akomeye yabaye.
Cheatle yavuze ko abari bashinzwe umutekano w’aho Trump yarasiwe bahawe amakuru inshuro ziri hagati y’ebyiri n’eshanu, avuga ko hari umuntu ufite imbunda uri hejuru y’inzu kandi witegeye aho Trump aza kuba ari.
Igitangaje ni uko izi nzego koko zanatangiye kumukurikirana nk’umuntu ushobora guteza ikibazo, ndetse uku kumukurikirana byatangiye mbere cyane y’uko Trump atangira kuvuga ijambo.
Ikindi abadepite batumva ni uburyo abari bashinzwe kurinda umutekano wa Trump bari hafi ye cyane, batigeze bamenya ibyago Trump ashobora kugira mu gihe yaramuka atangiye kuvuga ijambo, kandi byari byamaze kumenyekana ko izindi nzego z’umutekano zari zizi ikibazo gihari.
Cheatle yananiwe gusobanura uburyo inzego z’umutekano zananiwe kuvugana ubwo iki kibazo cyatangiraga, icyakora yemeye ko kuba uburangare bwabaye butari busanzwe bumenyerewe.
Uyu muyobozi kandi yemeje ko iperereza rikomeje, ndetse ashimangira ko bazagera kuri buri ngingo, kandi bagasubiza ibibazo byose byibazwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *