skol

Umuyobozi wa Astronomer yahagaritswe nyuma yo kubonwa mu gitaramo yahuje urugwiro n’umugore utari uwe

Yanditswe: Saturday 19, Jul 2025

featured-image

Ikigo cy’ikoranabuhanga Astronomer cyatangaje ko cyahagaritse by’agateganyo Umuyobozi Mukuru wacyo, Andy Byron, nyuma y’amashusho yagaragaye yahuje urugwiro n’umuyobozi ushinzwe abakozi muri iki kigo, mu gitaramo cyabereye kuri Stade ya Gillette iherereye i Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Byron yagaragaye kuri écran nini ari kumwe na Kristin Cabot, ushinzwe abakozi muri Astronomer.

Amashusho agaragaza Byron afashe Cabot, amuturutse inyuma n’undi asa n’aho yamwemereye bakurikiranye igitaramo cy’itsinda rya Coldplay ku wa 16 Nyakanga 2025.

Bakibona ko camera iri kubagaragaza bahise batandukana ndetse bahisha amasura yabo, Byron atangira kwihisha yunamye ariko biba iby’ubusa kuko abantu bari bamumenye.

Amashusho yabo yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, bituma iki kigo kigarukwaho cyane mu buryo butari bwiza bibaza ku myitwarire y’abo bayobozi, Astronomer ihitamo kuba isezereye Andy Byron.

Mu itangazo yashyize kuri LinkedIn ku wa 18 Nyakanga 2025, Astronomer yavuze ko icyemezo cyo guhagarika Byron cyafashwe mu rwego rwo kwirinda imyitwarire idahwitse.

Iki kigo giherereye i New York cyakomeje kiti “Abayobozi bacu baba bagomba kuba intangarugero mu myitwarire ndetse no kubazwa inshingano. Inama y’ubutegetsi yatangiye iperereza kuri iki kibazo ndetse ibijyanye na cyo tuzabitangaza vuba.”

Pete DeJoy uri mu bashinze Astronomer wari usanzwe ari umuyobozi ushinzwe guteza imbere ibicuruzwa ni we wagizwe umuyobozi mukuru w’agateganyo.

Byron asanzwe afite umugore mu gihe Cabot yatandukanye n’umugabo we mu 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa