Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yakiriwe na mugenzi we wa Kenya
Yanditswe: Wednesday 25, Mar 2026
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Kenya, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora polisi yo muri iki gihugu, Douglas Kanja.
Ibiganiro bya CG Felix Namuhoranye na Douglas Kanja byabaye ku wa 24 Werurwe 2026, i Nairobi muri Kenya.
Ibiganiro byabo byibanze ku kongerera imbaraga ubufatanye bwa polisi z’ibihugu byombi binyuze mu guhana ubumenyi no gufatanya mu zindi nzego zifite inyungu k’u Rwanda na Kenya.
CG Felix Namuhoranye na Douglas Kanja baganiriye kandi ku buryo hategurwa amasezerano y’imikoranire, bemeranya gukorana mu bijyanye no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’ibishya.
CG Felix Namuhoranye yatumiye mugenzi we mu birori bizaba muri Gicurasi ubwo Polisi y’u Rwanda izaba yizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe.
U Rwanda na Kenya bisanzwe bikorana mu nzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano.
Mu Ugushyingo 2026 Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen Charles Muriu Kahariri yagiriye uruzinduko mu Rwanda, ndetse agirana ibiganiro na mugenzi we, Gen Mubaraka Muganga.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *