skol
fortebet

Umwaka wa 2024 ushobora guca agahigo ko kuba uwa mbere ushyushye

Yanditswe: Friday 08, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo gishinzwe Serivisi z’ikirere mu Burayi yagaragaje ko umwaka wa 2024 byanze bikunze uzaba umwaka ushyushye cyane, aho ubushyuhe bw’isi busanzwe biteganyijwe ko buziyongeraho dogere Celsius zirenga 1.5 ° , bukarenga ibipimo by’ubushyuhe byari bisanzweho.

Sponsored Ad

Ingamba zikwiriye gufatwa ni kimwe mu bizaganirwaho mu nama yiga ku mihindagurikire y’ibihe izwi nka COP29, igiye kubera muri Azerbaijan guhera tariki 11 kugeza tariki 22 Ugushyingo 2024.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’imihindagurikire y’ikirere iterwa n’ibikorwa bya muntu ndetse n’ibiza.

Umwaka ushize ibipimo by’ubushyuhe bisanzwe byari byiyongereyeho dogere Celsius 1.48 °, nyamara harebwe ku buryo umwaka wa 2024 wagenze, ubushyuhe bushobora kuziyongeraho dogere Celsius zirenga 1.55 °.

Kubera ubushyuhe bwinshi bwagaragaye mu mezi icumi ya mbere ya 2024, kugira ngo uyu mwaka utaba umwaka wa mbere ufite ubushyuhe bwinshi, byashoboka amezi abiri ya nyuma yawo ubushyuhe bugabanyutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa