Umwami Charles III w’u Bwongereza yabwiye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko iyo Abongereza batagoboka, Abanyamerika bose baba bavuga Igifaransa.
Yamuhaye ubu butumwa ubwo bari mu musangiro ku wa 28 Mata 2026, nyuma y’amezi atatu avuze ko iyo Amerika idatabara u Burayi mu ntambara ya kabiri y’Isi, bwari gutsindwa n’u Budage bwa Adolf Hitler, bukajya buvuga Ikidage n’Ikiyapani.
Muri Mutarama 2026, Trump wari mu nama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu yabereye i Davos mu Busuwisi, yabwiye Abanyaburayi ati "Nyuma y’intambara twatsinze cyane, iyo hataba twe, mwari kuva muvuga Ikidage, wenda n’Ikiyapani gike."
Trump yari yababajwe n’uko ibihugu byinshi by’i Burayi byari bikomeje kwamagana umugambi yari afite wo gufata ku ngufu ikirwa cya Greenland kigenzurwa n’Ubwami bwa Danemark, ku mpamvu yise iz’umutekano n’ubukungu.
Umwami Charles III yasubije amaso inyuma, yibutsa Trump uko u Bwongereza n’u Bufaransa byahanganiye gukoloniza umugabane wa Amerika mbere y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibona ubwigenge mu myaka 250 ishize.
Yabwiye Trump ko Abongereza bagize uruhare mu kubona ubwigenge bwa Amerika, naho ubundi ngo iyo bitaba ibyo, Abanyamerika bari gutegekwa n’Abafaransa, ubu bakaba bavuga Igifaransa.
Ati "Bwana Perezida, uherutse kuvuga ko iyo hataba Amerika, ibihugu by’i Burayi byari kuba bivuga Ikidage. Reka mvuge ko iyo hataba twe, mwari kuba muvuga Igifaransa."
Igice cyo mu burasirazuba bw’ingoro ya Perezida wa Amerika, White House, cyarasenywe kugira ngo hubakwe icyumba cy’inama kinini kizatwara miliyoni 400 z’Amadolari.
Umwami Charles III yabwiye Trump ko yamenye iby’uyu mushinga ariko ntacyo Abongereza bafasha Amerika, kuko bagerageje gutanga ubufasha mu kuvugurura iyo ngoro mu 1814.
Ati "Mwihangane mbabwire ko twebwe Abongereza, rwose twagerageje kuvugurura imyubakire ya White House mu 1814."
Umwami yakomozaga ku gitero ingabo z’Abongereza zagabye kuri Washington tariki ya 24 Kanama 1814, zigasenya bikomeye White House yitwaga President’s House n’izindi nyubako z’ubuyobozi.
Abongereza bagabye iki gitero bihorera ku ngabo za Amerika na zo zateye umujyi wa Toronto witwaga York, muri Canada, zigatwika ibikorwaremezo byinshi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *