skol
fortebet

Umwami w’u Bwongereza yasuye Papa Francis wari umaze igihe arembye

Yanditswe: Thursday 10, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umwami Charles III w’u Bwongereza n’Umwamikazi Camilla bagiranye inama yihariye n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis i Vatican, aho yabifurije isabukuru nziza y’imyaka 20 bamaze bashyingiranywe.

Sponsored Ad

Itangazo ryasohowe n’Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, Buckingham, rivuga ko Umwami n’Umwamikazi bagiranye ibihe byiza na Papa Francis.

Riti “Bishimiye kwakirwa na Papa Francis ndetse no kugira amahirwe yo kwifurizwa isabukuru nawe.”

Uruzinduko rw’Umwami Charles III mu Butaliyani rugamije gusura Papa Francis rwatangajwe bwa mbere muri Gashyantare 2025, ariko ntirwakunda kubera uburwayi.

Ku wa 22 Gashyantare 2025, Vatican yatangaje ko Papa Francis ari mu bihe bikomeye nyuma y’indwara y’ubuhumekero yamufashe. Nyuma y’igihe ari mu bitaro yaje gukira, asubira mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa