Umwana w’Umwami Musinga wari usigaye yashyinguwe mu Rwanda hamwe n’umugabo we [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 09, Dec 2025
Igikomangoma Spéciose Bideri Mukabayojo, akaba umwana w’Umwami Yuhi Musinga wayoboye u Rwanda mu kuva mu 1896 kugeza mu 1931, yashyinguwe mu Irimbi rya Rusororo ku wa 8 Ukuboza 2025.
Ni umuhango wabanjirijwe n’Igitambo cya Misa cyo kumuherekeza no kumusezeraho bwa nyuma, cyayobowe na Musenyeri Filipo Rukamba i Remera kuri Paruwasi Regina Pacis.
Spéciose Bideri Mukabayojo yitabye Imana ku wa 27 Ukwakira 2025, afite imyaka 93, agwa muri Kenya mu Bitaro bya Mater i Nairobi aho yari asanzwe yivuriza. Yari asanzwe atuye muri icyo gihugu. Mukabayojo ni we mwana w’Umwami Yuhi Musinga wari usigaye.
Yashyinguriwe rimwe n’umugabo we Bideri Benoit witabye Imana mu 1996 n’umubyeyi we Mujawingoma Agnes witabye Imana mu 1998, ariko aba babiri bakaba bari barashyinguwe muri Kenya.
Umuryango wabo wahisemo ko uko ari batatu bashyingurwa mu Rwanda, ndetse bagashyingurwa ahantu hamwe.
Byari agahinda kenshi mu gushyingura Mujawingoma Agnes, Igikomangoma Spéciose Bideri Mukabayojo n’umugabo we Bideri Benoit











Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *