
Umwanditsi w’Ibitabo ukomoka muri Kenya akaba n’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuvanganzo bwa Afurika , Ngũgĩ wa Thiong’o , yitabye Imana ku myaka 87 nkuko byemejwe n’umuryango we.
Umwe mu bahungu be, Mukoma wa Ngũgĩ, yatangaje ko se yapfuye kare uyu munsi ku wa gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025.
Mu itangazo ribika urupfu rwa se yashyize kuri Facebook, umukobwa we Wanjiku wa Ngugi yavuze ko se “yabayeho ubuzima bwuzuye..”
Yagize ati “ Biremereye umutima gutangaza urupfu rwa papa , Ngũgĩ wa Thiong’o kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025. Yabayeho mu buzima bwuzuye kandi yarwanye intambara nziza. Rero turizihiza ubizima bwe kandi twishimira imirimo yakoze.”
Ubusanzwe, uyu mwanditsi yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho kandi yigishije muri kaminuza zitandukanye zirimo University of California.
Ngũgĩ yamenyekanye kuva mu myaka igera kuri 60 ishize kubera kwandika ibitabo, amakinamico, inkuru ngufi, udutabo tw’abana, n’ibindi bikorwa bitandukanye by’ubuvanganzo.
Abantu bize ubuvanganzo n’indimi mu mashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza muri Afurika bagiye bifashisha ubuhanga bw’uyu mwanditsi.
Bimwe mu bitabo bye bizwi cyane yanditse birimo “Weep not, Child yanditse (1964), The River Between (1965), Decolonising the mind (1986), A Grain of Wheat (1967), Devil on the Cross (1980), Nairobi Noir (2020).
Kuva mu myaka irenga 30 ishize yari yarashyize imbaraga mu kwandika no guteza imbere ururimi rwa Agikuyu ruvugwa n’abo mu bwoko bw’Abakikuyu avukamo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *