Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umwarimu w’imyaka 30 wo mu Karere ka Karongi, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yigishaga.
Aya makuru yabereye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gacaca, mu Murenge wa Rubengera, mu ijoro ryo ku wa 7 Kamena 2026.Nk’uko byatangajwe na IGIHE, Abaturage batuye hafi y’aho ukekwa acumbitse bavuga ko bamenye ibyabaye nyuma yo kumva umwana arira mu masaha y’ijoro.
Bamwe mu baturage bavuga ko uwo mwana yari yagiye kwa mwarimu aherekejwe na musaza we muto. Mu gihe uwo mwana yajyanwaga mu cyumba, musaza we yasigaye mu ruganiriro ari na ho abaturage bavuga ko bumviye amarira y’umwana.
Amakuru atangwa n’abaturanyi agaragaza ko hari hamaze igihe hakekwa imyitwarire idakwiye kuri uwo mwarimu, nubwo nta bimenyetso bifatika byari byaraboneka mbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin, yemeje ko inzego z’umutekano zakiriye amakuru atanzwe n’abaturage, zihita zitangira iperereza.
Yatangaje ko ukekwaho icyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rubengera mu gihe umwana yajyanywe kwa muganga kugira ngo ahabwe ubufasha bukenewe ndetse hakorwe isuzuma ry’ubuzima.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera bwibukije abaturage ko gusambanya umwana ari icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko, bunashimangira ko ababikora baba bangiza ubuzima n’ahazaza h’abana. Bwasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibi bikumirwe mbere y’uko bibaho cyangwa bigabanyirizwe ingaruka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *