skol
fortebet

Umwe mu biyamamarije kuyobora Congo yiyunze na M23/AFC

Yanditswe: Monday 31, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, inkuru irimo kuvugwaho cyane ni iy’umugabo witwa Rex Kazadi Kanda wabaye mu ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi, UDPS ariko ubu akaba yiyunze na M23/AFC.

Sponsored Ad

Amashusho agaragaza Kazadi avuga impamvu zatumye yiyunga n’ihuriro Alliance Fleuve Congo rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi rifatanyije n’umutwe wa M23, akavuga ko ari ugushaka igisubizo ku bibazo by’ubukungu igihugu gifite.

Yagize ati “Nishimiye kuba uyu munsi ninjiye muri Alliance Fleuve Congo. Mbashimiye mbikuye ku mutima kuba mwanyakiriye mu “cyama”. Ni iby’agaciro kujya mu ikipe yanyu. Niteguye kwitanga ku bw’indangagaciro duhuriyeho.”

Rex Kazadi Kanda yiyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Congo mu Ukuboza 2023, nubwo yabaye mu ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi, UDPS (Union pour la démocratie et le progrès social), icyo gihe yiyamamaje nk’umukandida wigenga.

Uyu mugabo yabwiye RFI mbere y’amatora ko ikibazo gikomeye muri Congo ari icy’umutekano, kandi ko ubuyobozi buriho bwagaragaje ko budashoboye kugikemura.

Mu bindi yiyamamaje avuga ni uguhindura imibereho y’abaturage ikaba myiza, no guteza imbere igihugu.

Bamwe mu Banye-Congo banenze Kazadi bavuga ko kwinjira muri AFC/M23 ari ukugambanira igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa