skol

Umwihariko w’uruganda rukomeye rukora ‘chips’ Musk agiye kubaka muri Texas

Yanditswe: Wednesday 25, Mar 2026

featured-image

Mu minsi ishize, Elon Musk yatangaje ko sosiyete ze za SpaceX na Tesla, zigiye guhurira ku mushinga wo kubaka uruganda rukomeye rukora ‘chips’ mu Mujyi wa Austin, muri Leta ya Texas.

Chips’ ni udukoresho tw’ikoranabuhanga duto dukora nk’ubwonko bwa mudasobwa cyangwa ibindi bikoresho bikoranye ikoranabuhanga. Zifasha ibi bikoresho gusesengura no gutunganya amakuru no gufata ibyemezo.

Uyu mushinga mushya wiswe Terafab, uzaba ugizwe n’ibice bibiri muri uru ruganda.

Buri gice kizibanda ku gukora ubwoko bumwe gusa bwihariye bwa ‘chips’.

Izizakorerwa mu gice kimwe ni izagenewe gukoreshwa mu modoka za Tesla ndetse no mu mashini zikora nk’abantu [humanoid robots] hano ku Isi.

Ikindi gice kizakorerwamo ‘chips’ zifite ubushobozi bwo kwihanganira ibihe bikomeye ndetse n’ubushyuhe mu isanzure, kugira ngo zikoreshwe muri satellite zikoresha ubwenge buhangano.

Musk yasobanuye ko kubaka uru ruganda ari ngombwa kuko abasanzwe baha Tesla izi ‘chips’, muri iki gihe badashobora guhaza ibyifuzo byayo.

Musk yifuza ko Terafab izajya itunganya ‘chips’ zifite ubushobozi bwo gutunganya amakuru bwa terawati imwe buri mwaka. Kugira ngo ubyumve neza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zose magingo aya zitunganya gusa igice cya terawati.

Musk ntiyigeze atanga igihe ntarengwa Terafab izaba yarangiriye kubakwa.

Nubwo Tesla irimo gutera iyi ntambwe ikomeye yo kwikorera ibikoresho byayo bwite ku rugero rwo hejuru, iracyakomeje imikoranire n’inganda nini zikora ‘chips’ nka TSMC yo muri Taiwan ndetse na Samsung yo muri Koreya y’Epfo.

Mu mwaka ushize Musk yavuze ko Tesla ishobora no kuzagirana imikoranire na Intel mu bihe biri imbere. Intego nyamukuru ni ugushimangira ko Tesla ibona ibyo ikeneye byose kugira ngo igere ku ntego zayo zo gukora imodoka zitwara 100%.

Iyi nkuru ije mu gihe SpaceX iherutse kwihuza na sosiyete ye ikora ibikoresho by’ubwenge buhangano iri kwitegura kujya ku isoko ry’imari n’imigabane aho ishobora kugira agaciro kagera kuri miliyari 1.075$.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa