Mu ishingwa ry’ihuriro Rwanda National Congress (RNC) intego zari ukubuza umutekano u Rwanda dore ko ryashinzwe n’abahoze ari abayobozi muri politiki y’u Rwanda nka Gen. Kayumba Nyamwasa na Dr. Theogene Rudasingwa ariko kuri ubu RNC ahubwo ibuza amahoro abayishinze dore ko batatanye nk’inzuki zitagira urwiru.
Ibibazo byo kuryana no kwijundikana muri RNC ntabwo bikibasha kugirwa ibanga dore ko uretse izina ubundi iri huriro ryabaye umugani kuko ryagiye rishira nka yankoni y’umwana yashize dondi dondi.
Ibi bibazo byageze no no mu rugo rwa Kayumba Nyamwasa, dore ko ubu atumvikana n’umugore we Rosette Kayumba wifatanyije na basaza be bashimuta RNC bayambuye Nyamwasa.
Ibi byagaragariye mu bukwe Kayumba Nyamwasa aheruka gukoresha dore ko umukobwa we yamushyingiye umufumbira w’i Bugande abo muri RNC ntibabwitabira usibye Gallican Gasana.
Gasana nawe ntiyorohewe n’ubuzima nyuma y’uko undi mugabo witwa Dr Hakizimana babana muri RNC amutwariye umugore kuri ubu bikavugwa ko Gallican Gasana yahisemo kugana inzira y’ubutinganyi aho akora imibonano mpuzabitsina n’abagabo bagenzi be.
Si Gasana wenyine wananiwe n’urushako kuko n’umuhungu wa Kayumba Nyamwasa, Philbert Kayumba wari warashakanye n’umuzungu wo muri Australia nawe batandukanye.
Bombori bombori muri RNC ikomeje kuba nka filime y’uruhererekane kuko kugeza ubu abayobozi bayiyoboraga bacimo ibice nyuma y’uko na Visi Perezida wa Kabiri Ntwali Cédric n’Umunyamabanga Mukuru wungirije, Serge Ndayizeye, bitandukanyije na bagenzi babo bayoboranaga ku rwego rw’igihugu, babashinja kuba barananiwe kubungabunga ubumwe bw’abayoboke no gukora ibihabanye n’amahameremezo n’indangagaciro zayo.
Ibi byasohoytse mu ibaruwa yo ku wa 17 Kamena 2026, yanditswe n’abo bagabo babiri, bandikiye bagenzi babo bayoboranaga ari bo Dr. Emmanuel Kakizizimana, Ali AbdoulKarim na Dr. Etienne Mutabazi.
Ntwali Cédric na Ndayizeye Serge bamenyesheje abanyamuryango bose ba RNC n’inshuti zayo ko bitandukanyije n’ubuyobozi bwayo kubera impamvu zirimo kuba bwarananiwe kubungabunga ubumwe bw’abayoboke babwira Kayumba Nyamwasa ko umuntu utashobora kuyobora abantu batandatu atashobora kuyobora Abanyarwanda.
Si ibyo gusa kuko na Leah Karegeya, umugore wa Patrick Karegeya nawe yashinje Kayumba Nyamwasa kubangamira igikorwa cyo kwibuka umugabo we Patrick Karegeya aho nawe yavuye muri RNC.
Ibi kandi byongeye kugaruka kuri bya birego ko Karegeya yahitanwe nabo muri RNC bapfuye ubuyobozi n’imisanzu.
Bamwe mu bari muri uyu mutwe bagaragaza ko RNC yasenyutse kera aho bavuga ko ikibazo nyamukuru cyaturutse ku buyobozi bwa Kayumba Nyamwasa ndetse n’imicungire mibi y’umutungo w’umuryango. Kuri ubu umubano hagati ya Kayumba Nyamwasa na bamwe mu bo bakoranaga bya hafi, barimo muramu we Frank Ntwali, umeze nk’umubano w’injangwe n’imbeba.
Mu minsi ishize, amakuru ava mu banyamuryango ba RNC yavugaga ko muri iri tsinda hakomeje kuvuka amakimbirane ashingiye ku kutizerana, gushinjanya uburiganya no kurwanira gucunga umutungo n’ibikoresho byari bisanzwe bikoreshwa mu bikorwa byaryo ndetse abayobozi b’uyu mutwe baherutse gusubiranamo bapfa umuyoboro wa YouTube.
Ibi byose buaje byiyongera ku bindi bibazo birimo ibya Ben Rutabana waburiwe irengero aho bamwe bagaragaje ko harimo uruhare rwa bamwe mu bagize uyu mutwe w’iterabwoba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *