skol

Umwuka mubi hagati ya Leta y’u Burundi n’abatwara abagenzi wahagaritse ingendo

Yanditswe: Wednesday 30, Jul 2025

featured-image

Umwuka mubi hagati ya Leta y’u Burundi n’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange wahagaritse ingendo zihuza Umujyi wa Bujumbura n’ibice bitandukanye byo muri iki gihugu.

U Burundi bumaze igihe kirekire bwugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli (lisansi na mazutu), ibyatumye abafite ibinyabiziga bajya kubyishakira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania.

Iyo bagiye kugurira lisansi na mazutu mu bihugu by’ibituranyi, ijerikani ya litiro 20 bayishyura Amarundi ari hagati y’ibihumbi 300 na 350. Ni mu gihe ubusanzwe impuzandengo y’igiciro cya litiro y’ibikomoka kuri peteroli mu Burundi ari Amarundi 4000.

Kubera amafaranga menshi bagura lisansi na mazutu ndetse n’ikiguzi cy’urugendo, abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange bigiriye inama yo kuzamura ibiciro by’ingendo mu rwego rwo kwirinda kugwa mu gihombo.

Leta y’u Burundi yamaganye izamurwa ry’ibiciro by’ingendo, ishyiraho amande kuva ku bihumbi 200 by’amafaranga y’Amarundi kugeza kuri miliyoni 1 y’amafaranga y’Amarundi, ariko ababifatirwa bagaragaza ko ari akarengane.

Tariki ya 27 Nyakanga, umushoferi yabwiye urubuga SOS Media Burundi ati "Muri iki gitondo, twashyize abagenzi mu modoka. Ahakorerwa ubugenzuzi, ubuyobozi bwababajije amafaranga bishyuye, bavuga Amarundi ibihumbi 10 kugera i Bubanza. Batiriwe bumva ibisobanuro byacu, baduciye miliyoni imwe.”

Mugenzi we yagize ati “Batangiye baduca amande y’ibihumbi 200, nyuma bajya ku bihumbi 500, none ubu bageze kuri miliyoni”, yongeraho ko “hari n’abashoferi bafunzwe” bazira kuzamura ibiciro by’ingendo.

Nyuma y’aho amande agejejwe kuri miliyoni y’Amarundi, abatwara abagenzi babavana i Bujumbura, babajyana mu zindi ntara, tariki ya 27 Nyakanga 2025 bafashe icyemezo cyo guhagarika imirimo kugeza igihe Leta izakemurira ikibazo cyabo.

Uwo munsi n’uwakurikiyeho, muri gare nkuru iherereye mu Ngagara i Bujumbura nta modoka intwara abagenzi mu buryo bwa rusange yahagaragaraga, nyamara abagenzi bo bari benshi, babuze ayo bacira n’ayo bamira.

Mu zindi gare ziri muri Gitega, Rugombo ahahoze ari intara ya Cibitoke, Rumonge n’ahandi mu gihugu naho nta modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zahagaragaye, bisobanuye ko nta yashoboraga kujya i Bujumbura.

Umugenzi witwa Ntunzwenimana Immaculée yatangarije BBC ko yaraye muri gare, araburara kuko adashobora kurya itike ye.

Ati “N’ubu turongera kurara aha. Ngire inzara kandi iwanjye ntabura ibyo ndya. Ibi bintu sinzi uko byagenda.”

Ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli cyarenze ubushobozi bwa Leta y’u Burundi, nubwo rimwe na rimwe bugaragaza ko cyakemutse. Amakamyo yabyo igerageza kwinjiza mu gihugu aba nk’agatonganya mu nyanja kuko ntaho ahurira n’ababikeneye.

Umushoferi yavuze ko mu gihe Leta nta bikomoka kuri peteroli itanga, ikwiye kureka abatwara abagenzi n’abagenzi bakumvikana, mu rwego rwo kwirinda ko ubuzima buhagarara ku mpande zombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa