skol
fortebet

UNAIDS: Igabanuka ry’inkunga rishyira isi mu Kaga ko Kongera Kwiyongera kwa HIV/SIDA

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 28, Jul 2026

UNAIDS: Igabanuka ry'inkunga rishyira isi mu Kaga ko Kongera Kwiyongera kwa HIV/SIDA

Sponsored Ad

skol

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku kurwanya SIDA (UNAIDS) rivuga ko isi ishobora kongera guhura n’ikibazo gikomeye cy’ikwirakwira rya VIH/SIDA nyuma y’uko amafaranga akoreshwa mu kuyirwanya ku rwego rw’isi yagabanutseho hafi kimwe cya gatanu mu mwaka ushize.

Muri raporo yasohotse ku wa Mbere, ku munsi hafungurwaga inama mpuzamahanga ku byerekeye SIDA yabereye muri Burezili, UNAIDS yavuze ko ayo mafaranga yagabanutse agera kuri miliyari zirenga 7 z’amadolari ya Amerika, akaba ari yo mafaranga make kurusha ayigeze atangwa muri gahunda yo kurwanya SIDA mu myaka hafi 20 ishize.

Mbere y’uko Donald Trump yongera kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mutarama 2025, Amerika yatangaga hafi 75% by’imfashanyo zatangwaga n’ibihugu mu bikorwa byo kurwanya SIDA ku isi. Muri uko kwezi, Trump yategetse ko imfashanyo zose zijyanye na VIH/SIDA zihagarikwa by’agateganyo. Nyuma y’iminsi mike, ibikorwa by’ingenzi byo kurokora ubuzima byarongeye bitangira, ariko gahunda nyinshi zo gukumira ubwandu zaragabanutse cyane.

Muri iyo raporo y’impapuro 60, UNAIDS yagize iti:

"Isi yinjiye mu gihe kirangwa n’ihungabana rikomeye rya politiki n’ubukungu, ibintu bishyira mu kaga intambwe ikomeye yari imaze kugerwaho mu myaka myinshi ishize mu kurwanya VIH."

Yakomeje ivuga iti:

"Nihabura ingamba nshya zifatwa, isi ishobora kongera guhura n’ikwirakwira rikomeye rya VIH."

UNAIDS ivuga ko igabanuka ry’inkunga rishobora gusubiza inyuma intambwe zari zatumye umubare w’abandura VIH ndetse n’abicwa na SIDA ugabanuka ku rugero rutari rwarigeze rubaho mu myaka irenga 30.

Mu mwaka ushize, abantu bagera kuri miliyoni 1.2 banduye VIH. Raporo igaragaza ko umubare w’abandura bashya wiyongereye mu turere dutatu ndetse no mu bihugu 21.

UNAIDS kandi ivuga ko abantu bagera kuri miliyoni 9 muri miliyoni 41 z’ababana na VIH ku isi batigeze babona imiti igabanya ubukana bwayo (ARVs), kandi ko abantu bagera ku 570,000 bapfuye bazize indwara zifitanye isano na SIDA mu mwaka wa 2025.

Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko intego y’isi yo kurangiza ikibazo cya SIDA bitarenze umwaka wa 2030 ikiri kure kugerwaho, kandi ko igabanuka ry’imfashanyo hamwe n’ibindi byorezo nka Ebola bikomeje kudindiza ibikorwa byo kurwanya VIH/SIDA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa