UPDF irigamba kurimbagura ibyihebe bya CODECO byayirasiye Colonel
Yanditswe: Saturday 22, Mar 2025

Igisirikare cya Uganda, UPDF, cyatangaje ko cyishe ibyihebe birenga 240 byo mu mutwe wa CODECO, mu minsi ibiri yonyine.
Byatangajwe na Maj. Chris Magezi usanzwe ari umuvugizi w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba.
Uyu abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko mu mirwano yari imaze iminsi ibiri ibera ahitwa Fataki, UPDF yayiciyemo ibyihebe 242.
Maj. Magezi yavuze ko biriya byihebe bya CODECO byishwe, nyuma yo kugaba ibitero ku ngabo za Uganda ziri mu gace ka Fataki bigerageza kuzihirukana.
Mu gitondo cyo ku wa Kane no ku wa Gatanu ngo ni bwo CODECO yagerageje gutera UPDF, gusa uko ibikoze igasubizwa inyuma.
UPDF ivuga ko “inyeshyamba 31 zishwe ku wa Gatatu, izindi 211 zipfa ejo ku wa Kane.”
Igisirikare cya Uganda icyakora kivuga ko imirwano yacyo na CODECO cyayitakarijemo musirikare umwe, abandi bane bayikomerekeramo.
Amakuru avuga ko mu barasiwe muri iyi mirwano harimo Col. David Byaruhanga wari umuyobozi wa Brigade ya 409 ya UPDF. Ku wa Gatanu ni bwo uyu musirikare yapfiriye mu bitaro bya Nakasero azize ibikomere by’amasasu.
Mu byumweru bike bishize ni bwo UPDF yohereje ingabo mu mujyi wa Bunia wo mu ntara ya Ituri no mu nkengero zawo, mu rwego rwo gukumira ubwicanyi CODECO yari imaze ikorera abaturage.
Ni ubwicanyi uyu mutwe w’iterabwoba wari umaze igihe ukorera abaturage biganjemo abo mu bwoko bw’Abahema bo muri Ituri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *