
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatanze itegeko ry’uko ingabo z’igihugu cye cyangwa umutwe wa M23 bagomba gufata umujyi wa Kisangani bitarenze icyumweru kimwe
Jenerali Muhoozi yemeje aya makuru mu butumwa anyujije ku rukuta rwe rwa X,ariko ubu butumwa yaje kubusiba.
Yagize ati: “Mu cyumweru kimwe, M23 cyangwa UPDF (ingabo za Uganda) umwe azaba ari i Kisangani, ku itegeko rya Yoweri Kaguta Museveni, Umugaba w’Ikirenga wa UPDF.”
Ubutumwa bwa Muhoozi bwakurikiraga ubundi yari yanditse asaba M23 gufata uriya mujyi usanzwe ari umurwa mukuru w’intara ya Tshopo, bitaba ibyo Ingabo za Uganda zikabyikorera.
Gen. Muhoozi yaciye amarenga y’uko Uganda yiteguye gufasha M23 gufata Kisangani, mu gihe mu cyumweru gishize byatekerezwaga ko uriya mutwe ushobora gukomeza kurwana uwerekezamo.
Byari nyuma yo kwigarurira Umujyi wa Walikale usanzwe ari ingenzi kuri Kisangani, ndetse hari n’amakuru yavugaga ko inyeshyamba za Gen. Sultani Makenga zaba zararenze Walikale zikanigarurira Centre ya Mubi iri mu bilometero bibarirwa muri 300 uvuye i Kisangani.
Iyi Kisangani M23 yakunze kuyigaragaza nk’iyiteje ikibazo, kuko ingabo za Leta ya RDC zimaze igihe ziyifashisha mu kugaba ibitero ku birindiro bya M23 ndetse no ku baturage batuye mu duce igenzura.
Hagati aho kuva mu mpera z’icyumweru gishize imirwano hagati ya M23 n’Ingabo za Leta yabaye ihagaze, nyuma y’icyemezo cy’inyeshyamba cyo kuvana abarwanyi bazo muri Walikale.
Ni icyemezo cyakiranwe yombi n’ingabo za Leta ya RDC, na zo ziyemeza kutongera kugaba ibitero kuri M23; n’ubwo buri ruhande rukomeje kuryamira amajanja nk’uko amatangazo yasohowe abyerekana.
Icyemezo cyo guhagarika imirwano hagati y’impande zombi kandi cyakirijwe yombi na Leta y’u Rwanda ndetse na Qatar; igihugu gisa n’icyatangiye inshingano z’ubuhuza hagati ya Kigali na Kinshasa mu rwego rwo gukemura amakimbirane bafitanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *