Urubanza ruregwamo Umunyamakuru Nsengimana na bagenzi be rwongeye gusubikwa
Yanditswe: Monday 09, Jun 2025

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwongeye gusubika urubanza ruregwamo Umunyamakuru wa Umubavu TV, Nsengimana Theoneste na bagenzi be bari abayoboke b’ishyaka ritemewe mu Rwanda rya Dalfa Umurinzi baregwa ibyaha birimo icyo gushaka guhirika ubutegetsi.
Uru rubanza ruri hafi kugera ku musozo rwagombaga kuburanishwa ku wa 28 Mata 2025 ariko ruza kwimurirwa ku wa 6 Kamena 2025.
Iyo tariki yageze ari Umunsi Mukuru w’Igitambo ku Bayisilamu uzwi nka Eid al Adha hatangwa ikiruhuko ku bakozi ba Leta byatumye rwimurirwa ku wa 9 Kamena.
Uru rubanza rwagombaga kuburanishwa kuri uyu wa Mbere, rwaje gusubikwa kubera impamvu z’urukiko rwimurirwa ku wa 17 Kamena 2025.
Uyu munyamakuru areganwa n’abandi bari abanyamuryango b’ishyaka ritemewe gukorera mu Rwanda rya Dalfa Umurinzi riyobowe na Ingabire Victoire Umuhoza.
Abo bose batawe muri yombi mu 2021. Ubushinjacyaha bwavuze bari bamaze igihe bakora amahugurwa y’uburyo n’inzira bazakoresha mu gukuraho ubutegetsi, guteza imvururu n’ibindi binyuranye. Bagombaga kwifashisha ubumenyi bakuye mu gitabo kivuga ku buryo bwo guhirika ubutegetsi udakoresheje intwaro bahugurwagaho.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko abaregwa bari bacuze umugambi wo guhirika ubutegetsi ari nayo mpamvu ayo mahugurwa yari yateguwe hagamijwe kungura ubumenyi abazawugiramo uruhare.
Abaregwa bose bari bamaze kwiregura bahakana ibyaha ariko ufatwa nk’umuhuzabikorwa w’uwo mugambi, Sibomana Sylvain, yari atararangiza ingingo zose z’ubwiregure bwe.
Biteganyijwe ko mu iburanisha ritaha, Ubushinjacyaha buzatanga icyifuzo cyabwo n’abaregwa bakagira icyo bakivugaho mbere y’uko urubanza rupfundikirwa.
Muri rusange Ubushinjacyaha bubarega ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya ububasha bw’amategeko no kwigaragambya cyangwa gukoresha inama mu buryo bunyuranije n‘amategeko.
Bubarega kandi guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Nta gihindutse bushobora gutanga icyifuzo cy’uko bahamwa ibyaha bakurikiranyweho, bukabasabira guhanishwa igifungo cya burundu bijyanye n’uburemere bw’ibyaha bubarega.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *