Urubanza rwa Shema Arnould uzwi nka Dj Toxxyk yagombaga kubaranamo ifungwa n’ifungurwa ry’agaganyo rwasubitswe kubera ko yagaragaje ko atiteguye kuburana, rwimurirwa mu cyumweru gitaha.
Ni umwanzuro wafashwe n’ubushinjacyaha nyuma y’uko Dj Toxxyk n’abamwunganira bari basabye ko rwasubikwa kubera ko batari biteguye kuburana bitewe nuko bahawe dosiye batinze bityo ntibabona umwanya wo kuyisoma.
Mu gitondo cyo kuri uyu Wa Gatatu tariki 07 Mutarama 2026 ni bwo Dj Toxyk yagejejwe ku rukiko rwibanze rwa Nyarugenge aho yagombaga kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.
Ubwo yari ageze imbere y’inteko iburanisha perezida w’inteko ibiranisha yamusabye kuvuga neza amazina ye ndetse n’ibindi bimuranga harimo aho atuye.
Perezida w’inama iburanisha kandi yamubajije ku bijyanye n’uko yaba yarahanye gatanya n’uwo barushinze byagaragaraga muri dosiye byari bihabanye n’ibyo yavuze by’uko ari ingaragu mu gusubiza Dj Toxxyk yagize ati: “Mfite umwana gusa.”
Nyuma yaho yabwiwe ko aregwa ibyaha bine icyakora asubiza ko atiteguye kuburana kuko atabonye igihe gihagije cyo kwitegura.
Dj TOXXYK wari ufite abamwunganira babiri barimo Marie Josée Uwamahoro na Me Utazirubanda bose bagaragaje ko babahaye Dosiye y’urubanza tariki 05 Mutarama 2025 bakayibona tariki 06 Mutarama 2026 bityo batabonye umwanya uhagije wo kuyisoma no kuyiganiraho n’umukiriya wabo kandi bafite izo nshingano ndetse banemererwa n’itegeko.
Umushinjacyaha mukuru yagaragaje ko Dj Toxxyk yemerewe ubutabera bityo icyo gihe bagihabwa.
Ati: “Hano duhagarariye intumwa za rubanda kandi ziharanira ko abaturage bahabwa ubutabera kandi na Shema Arnould arabwemerewe, ndetse n’amategeko arabimwemerera icyo gihe yagihabwa.”
Perezida w’inteko iburanisha yatangaje ko urubanza rwa Dj Toxxyk rwimuwe akabanza akitegura.
Ati: “Nyuma yo kumva ikifuza cy’uregwa n’abamwunganira ndetse n’ubushinjacyaha urubanza rwa Shema Arnould uzwi nka Dj Toxxyk rwimuriwe tariki 14 Mutarama 2026, ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge saa 9:00 za mugitondo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *