Urubanza rwa Djihad na bagenzi be bajuririye igihano cy’imyaka itatu bakatiwe rugiye kuburanishwa
Yanditswe: Thursday 30, Apr 2026
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rugiye kuburanisha urubanza rwa Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John, bajuririye igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw bakatiwe kuri buri wese nyuma yo kubahamya icyaha cyo gusakaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ni rwo rwari rwabahamije icyo cyaha. Isomwa ry’urubanza rwabo ryabaye ku wa 27 Gashyantare 2026.
Urukiko rwerekanye ko kuba Ishimwe François Xavier yari afite muri telefoni amashusho ya Yampano n’umugore we batera akabariro kandi akajya ayakwirakwiza mu matsinda ya WhatsApp bigize icyaha cyo gukwirakwiza.
Urukiko rwavuze ko kuba Kwizera Nestor yaratse amashusho ya Yampano, yarangiza na we akayaha Kalisa John bigize icyaha cyo gukwirakwiza.
Kuri Kalisa John, Urukiko rwavuze ko kuba yarasabye amashusho ariko akayereka n’abandi bigize icyaha nubwo nta muntu Kalisa John yigeze ayaha.
Kuri Djihad umucamanza yavuze ko kuba afite urubuga rwe yishingiye ruhurizwamo abantu 989 kandi hasangijwemo ayo mashusho ya Yampano nubwo atari nyir’ubwite wayatanze, yatanze urubuga rwakorewemo ibyaha.
Ikindi rwagaragaje ni uko kuba Djihad yarafashe agace gato gatangira amashusho ‘screenshot’ akagashyira kuri status ye ya WhatsApp akanagakoresha mu biganiro bishimangira ko yari afite umugambi.
Urukiko rwategetse ko Djihad, Nestor na K John bahamwa n’icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.
Umucamanza yibukije ko ababuranyi bafite iminsi 30 yo kujuririra icyo cyemezo.
Djihad na Nestor bafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge bahise bajuririra icyo cyemezo, basaba kugirwa abere kuri icyo cyaha.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamaze kwakira ikirego.
Biteganyijwe ko urubanza ruzaburanishwa ku wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2026 Saa Tatu za mu Gitondo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *