Urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo ruteraniye i Kigali
Yanditswe: Sunday 05, Oct 2025
Urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo, ruri i Kigali mu rugendo rw’iminsi 10 rugamije gusura igihugu cyabo, kumenya amateka yacyo no kureba aho kigeze mu rugendo rw’iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bikorwa biteganyijwe, uru rubyiruko ruzasura inzibutso za Jenoside, inganda, ibigo by’ikoranabuhanga, ibikorwa remezo n’ibindi bigaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bukungu, uburezi, ubuvuzi, n’imiyoborere myiza.
Uru rubyiruko rwaje gusura u Rwanda muri gahunda yateguwe hagamijwe gushimangira umuco w’Ubunyarwanda, gukundisha urubyiruko igihugu cyabo, no kurushaho kubahuza n’inkomoko yabo, kugira ngo babe intumwa nziza mu kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.
Bamwe muri uru rubyiruko babwiye RBA ko aya ari amahirwe akomeye kubona uko igihugu gitekanye kandi gikomeje kwiyubaka mu ngeri zose.
Urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo rwaje gusura u Rwanda hagamijwe gushimangira umuco w’Ubunyarwanda

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *