skol
fortebet

Urugendo rutangaje rwa ACP Kuradupagase Uwari umukomando ukomeye wa FDLR

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Monday 29, Jun 2026

Urugendo rutangaje rwa ACP Kuradupagase Uwari umukomando ukomeye wa FDLR

Sponsored Ad

skol

ACP Augustin Kuradupagase wahoze mu Ngabo za Leta ya Habyarimana Juvenal yasobanuye ko ubwo yinjiraga mu Rwanda nk’umucengezi mu 1997 ari bwo yanahisemo kwishyikiriza Inkotanyi kuko yabonaga yatsinzwe urugamba.

Yavukiye mu yahoze ari Komine Karago. Yinjiye mu ishuri rya Gisirikare rya ESM mu 1991, ahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant mu 1994.

Mu rugamba rwo kubohora igihugu, Inkotanyi zagiye zibakubitira mu bice bitandukanye ari nako bagenda basubira inyuma.

Kuradupagase we yageze i Musha, arasirwa ku rugamba ajya kuvurirwa i Kanombe.

Yerekanye ko abasirikare ba Habyarimana, bari bafite ingengabitekerezo yo kumva ko umwanzi ari Umututsi.

Ati “Ntabwo yari Umututsi twarwanaga, uwari hanze, ahubwo n’uwari imbere mu gihugu yari umwanzi wacu.”

Nyuma y’uko Inkotanyi zigaruriye ibice bitandukanye by’ingenzi, ndetse zanazengurutse Umujyi wose, Guverinoma yiyise iy’Abatabazi yahise ihunga n’abasirikare babonaga ko bari baratsinzwe biyemeza guhunga berekeza muri Zaire kandi bajyanye n’abaturage bose.

ACP Kuradupagase yerekeje muri Zaire na bagenzi be bashinga umutwe w’iterabwoba wa ALLIR wari ugamije kongera kwisubiza ubutegetsi bw’u Rwanda ari na wo waje guhindukamo FDLR.

Ati “Twagezeyo turongera turiyubuka, dushyiraho indi mitwe, byageze ho dushinga n’umutwe ukomeye witwa CRAP, n’umutwe w’intasi ukora imirwano inyuma y’umwanzi.”

Yagaragaje ko bitewe n’imikoranire yari hagati ya RDC n’u Burundi, mu Burundi kwigisha abarwanyi ba CNDD-FDD igisirikare.

Ni ubutumwa bari bahawe na Col Rwarakabije bamara amezi atandatu babigisha.

Nyuma yo gusoza amasomo bahaga CNDD-FDD, yasubiye muri FDLR asanga umugambi wo kongera gutera u Rwanda waramaze gutegurwa ariko Inkotanyi zihita zibatera bakiri mu myiteguro ye.

Ati “Burya iyo ufite inzego z’iterambere rikora neza, akazi kawe ugakora neza. Inyenzi zaradutanze ziradutera.”

Yasobanuye ko uko Inkotanyi zarwanaga muri RDC, zashakaga gucyura abahunze kandi koko zabigezeho kuko bamwe mu baturage bari barafashwe bugwate bacyuwe.

Ati “Abaturage twabeshyaga ko tuzabacyura bemye, Inyenzi ni zo zabacyuye bemye ndetse n’aba Ex-FAR batashye bemye icyo gihe batahanye n’abaturage.”

ACP Kuradupagase we yakomereje urugendo mu bice Masisi. Ari na ho yaje guhererwa ubutumwa bwo kujya mu Rwanda nk’umucengezi kuko yari asanzwe ari umusirikare wo mu mutwe udasanzwe wa CRAP.

Mu 1997 yinjiriye ku Kirunga cya Kalisimbi, akomereza mu Bigogwe ariko aza kwerekeza iwabo ku ivuko, asanga ababyeyi be barahungutse.

Ababyeyi be n’abavandimwe bamusabye ko yakwemera kwitanga agafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Undi wari wifitiye amaraso ya gisore, yabamaganiye kure, aberurira ko agiye guteza intambara i Kigali kuko yari afite imyitozo yari yarahawe.

Ati “Njyewe ndi umukomando nk’aba n’umwe mu bagize CRAP. Njyewe ubu ngiye i Kigali ni ho ngiye kuyirwanira. Nimuzumva amaradiyo atangaje ko i Kigali hari amasasu ahari, muzamenye ko ari njyewe wawugezemo kandi ko umujyi tugiye kuwufata.”

Yahise akomeza urugendo yambuka Komine Giciye agera ku gace ka Muramba ku masangano ya Nyabarongo, aho yakubitiwe ku buryo bukomeye n’abasirikare b’Igihugu.

Yahise yibuka ibyo ababyeyi be bamubwiye, atangira gusaba abasirikare be kwishyikiriza Inkotanyi kuko yabonaga abo yari yinjiranye mu gihugu bamushizeho bicwa.

Na we yaje kwishyikiriza ubuyobozi, ku wa 15 Gicurasi uwo mwaka, yakirwa neza, araganirizwa kandi yarumvaga bitashoboka.

Ati “Ndashimira ubuyobozi bw’u Rwanda kuko ubwo nishyikirizaga ingabo za RPA, uburyo zanyakiriyemo byampaye icyizere ko nta cyo nzaba.”

Nyuma yahise yinjizwa mu gisirikare ndetse afatanya n’abandi gutangira guhinga abacengezi muri giciye, akorana na batayo zitandukanye zirimo batayo ya Cyenda, iya Jandarumori na Batayo ya 59 yayoborwaga na Lt Gen (Ltd) Mushyo Kamanzi wanamwigishije amahame y’Umuryango FPR Inkotanyi n’Ingabo za RPA.

Ku wa 8 Mutarama 1998, yahawe inshingano muri Jandarumori, ayobora za ‘brigade’ zitandukanye muri Gisenyi.

Polisi igishingwa yahise ahabwa inshingano, mu 2008 ajya kwiga mu Ishuri Rikuru rya Police i Musanze ahamara imyaka ine.

Yakoze imirimo itandukanye muri Polisi y’Igihugu irimo no guhuza ibikorwa by’inzego z’umutekano. Kuri ubu ni umwe mu bagize Inama Nkuru ya Polisi y’Igihugu akaba n’Umuyobozi Wungirije mu Ishami rishinzwe ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

ACP Kuradupagase yagaragaje ko yishimira kuba umwana we w’umuhungu kuri ubu ari mu Ngabo z’u Rwanda aho afite ipeti rya Sous-Lieutenant.

Yanagaragaje kandi ko igihugu cyahindutse kuko ubuyobozi bwacyo bwashyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda kandi abahabwa akazi akaba ari abafite ubushobozi.

Yashimye ko umwana we yize mu Ishuri rya Gisirikare ryo mu Bwongereza rya Royal Military Academy, Sandhurst n’umwana w’Umukuru w’Igihugu yizeho mu gihe umukobwa we yarangije kwiga muri Kaminuza mu Butaliyani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa