Urukiko rukuru rwa Uganda rwanze ko Kizza Besigye afungurwa by’agateganyo
Yanditswe: Friday 11, Apr 2025

Urukiko Rukuru rwa Uganda rwanze ko umunyapolitiki Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu afungurwa by’agateganyo.
Besigye yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2024 ubwo yari i Nairobi. Icyo gihe yari yagiye mu muhango wo kumurika igitabo cy’umunyapoliti Martha Karua.
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko gufungwa kwe gushingiye kuri politiki, kandi ko ubuzima bwe butameze neza ku buryo yakomeza kuba muri gereza. Yemeye gutanga ingwate kugira ngo arekurwe by’agateganyo.
Perezida w’iburanisha muri uru rukiko, Rosette Comfort Kania, kuri uyu wa 11 Mata 2025 yemeje ko impamvu Besigye yatanze asaba gufungurwa by’agateganyo zifite ishingiro ariko ko uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho butatuma afungurwa.
Besigye akurikiranyweho ibyaha birimo kugambanira igihugu. Ni ibyaha bihuzwa n’umugambi wo gukura Perezida Yoweri Museveni ku butegetsi.
Umucamanza Kania yasobanuye ko Besigye akekwaho gukorera ibi byaha muri Uganda ndetse no mu bindi bihugu birimo Kenya, u Busuwisi n’u Bugereki, bityo ko kubikoraho iperereza bisaba igihe kinini.
Yagize ati “Ibyaha bikekwa ko byakorewe ahantu hatandukanye muri Uganda no mu bindi bihugu bisaba igihe kinini n’ubushobozi mu kurangiza iperereza ryabyo birenze uko byagenda ku byakorewe gusa muri Uganda.”
Kania yasobanuye ko iperereza rikomeje mu nyungu z’ubutabera, agaragaza ko Besigye abaye arekuwe, ashobora kuribangamira bityo ko azakomeza gufungwa.
Besigye yafatiwe hamwe n’umujyanama we, Hajj Obeid Lutale. Na we azakomeza gufungwa nyuma y’aho urukiko rwanze ko afungurwa by’agateganyo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *