skol

Urukiko rwa Loni rwanze ibyo gufungura Musema wahamijwe uruhare muri Jenoside

Yanditswe: Thursday 15, Jan 2026

featured-image

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwateye utwatsi icyifuzo cy’Umunyarwanda Musema Alfred warusabye gufata umwanzuro wo kumufunguza mbere y’igihe.

Musema w’imyaka 76 y’amavuko yafatiwe mu Busuwisi tariki ya 11 Gashyantare 1995 ubwo yashakishwaga kugira ngo akurikiranyweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Perefegitura ya Kibuye hagati ya Mata na Gicurasi 1994.

Ni umwe mu bayoboye ibitero Interahamwe zagabye ku Batutsi ku musozi wa Gitwa tariki ya 26 Mata, uwa Muyira ku ya 13 n’iya 14 Gicurasi, n’ibindi byagabwe mu bice bitandukanye muri Gicurasi 1994 byapfiriyemo impunzi z’Abatutsi zabariwaga mu bihumbi.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Musema yagize uruhare rutaziguye mu bitero byagabwe ku musozi wa Rwirambo hagati ya tariki ya 27 Mata n’iya 3 Gicurasi, mu Mataba hagati muri Gicurasi no ku buvumo bwa Nyakavumu mu mpera za Gicurasi 1994; ahiciwe Abatutsi barenga 300 bafungiwe muri ubwo buvumo, baratwikwa.

Abatangabuhamya basobanuye ko muri ibi bitero byose, Musema wari Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gisovu akaba n’umuntu wa hafi wa Aloys Ndimbati wari Burugumesitiri wa Komini Gisovu, yabaga yitwaje intwaro, kandi ko inshuro eshatu yarashe mu kivunge cy’Abatutsi bari bahunze ubwicanyi.

Tariki ya 27 Mutarama 2000, Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwa Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwahamije Musema ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo gukora jenoside, gutsemba no gusambanya ku gahato, rumukatira igifungo cya burundu.

Musema yahakanye uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arajurira. Tariki ya 16 Ugushyingo 2001, urugereko rw’ubujurire rwa ICTR rwamuhanaguyeho icyaha cyo gusambanya ku gahato, rushimangira ko ibindi yabikoze, rugumishaho igifungo cya burundu.

Tariki ya 9 Ukuboza 2001, Musema yakuwe muri kasho ya ICTR, ajyanwa muri gereza ya Mali kugira ngo ahafungirwe. Tariki ya 19 Ukuboza 2018, yimuriwe muri gereza ya Bénin kugira ngo habe ari ho afungirwa.

Ubusabe bwanzwe gatatu

Kubera ko imirimo ya ICTR yarangiye mu 2015, tariki ya 7 Kanama 2019, Musema yasabye IRMCT gufata umwanzuro wo kumufungura mbere y’igihe ariko umucamanza Carmel Agius arabyanga. Yarajuriye ariko ubujurire bwe buterwa utwatsi tariki ya 10 Mutarama 2020, hashingiwe ku kuba atari yakarangije bibiri bya gatatu by’igifungo yakatiwe.

Icyemezo cyo gusanisha igifungo Musema amaze afunzwe n’igihe umugororwa yemerewe gusaba gufungurwa mbere y’igihe cyashingiye ku ihame mpuzamahanga IRMCT igenderaho, rihwanisha igifungo cya burundu n’igifungo cy’imyaka 45.

Tariki ya 14 Mutarama 2025, Musema yongeye gusaba IRMCT ko yafata umwanzuro wo kumufunguza mbere y’igihe, ayimenyesha ko nafungurwa, azajya kubana n’umuryango we utuye mu Busuwisi.

Mu ibaruwa Musema yandikiye uru rwego, yasobanuye ko amaze igihe kirenga imyaka 30 afunzwe, kandi ko yujuje ibisabwa byatuma afungurwa mbere y’igihe birimo kuba yitwara neza muri gereza, akabanira neza bagenzi be, no kuba yemera ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, tariki ya 12 Mutarama 2026 yasobanuye ko Musema yitwaye neza muri gereza afungiwemo kandi ko yemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, ariko ko ibyo bidahagije bitewe n’uburemere bw’ibyaha yahamijwe.

Uyu mucamanza yasobanuye ko Musema agongwa n’ingingo yo kuba kugeza iki gihe ataremera ibyaha yakoze cyangwa ngo yicuze; ibyo bikaba biterekana ko yahindutse bihagije ku buryo byamuha amahirwe yo kurekurwa hakiri kare, bityo ko azakomeza gufungwa.

Graciela yagaragaje ko Musema yari umuntu ukomeye muri Kibuye, washoboraga gukumira ubwicanyi Interahamwe zakoreye Abatutsi ariko ko ntacyo yabikozeho kuko bishwe areba, akenshi na we azifasha kwica.

Yasobanuye kandi ko ku myaka 76 Musema afite, raporo z’abaganga zigaragaza afite ubuzima bwiza, bityo ko nta mpamvu z’ubutabazi zirimo uburwayi zashingirwaho mu gufata icyemezo cy’uko afungurwa mbere y’igihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa