Urukiko rwa Loni rwategetse Israel kurekura uduce twa West Bank na Yerusalemu y’Iburasirazuba
Yanditswe: Saturday 20, Jul 2024

Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) rwavuze ko kuba Israel iri mu gace ka West Bank na Yesuralemu y’Iburasirazuba binyuranyije n’amategeko, ndetse isabwa guhita iva kuri ubwo butaka igihugu cya Palestine kitahwemye kuvuga ko ari ubwacyo.
N’ubwo igitekerezo cy’inteko y’abacamanza cyo kuyisaba kuva muri utwo duce "irimo binyuranyije n’amategeko" kitafashwe nk’umwanzuro w’Urukiko, ariko gifatwa nk’igifite uburemere kuko kizashingirwaho n’izindi nzego zifata ibyemezo.
Ni ku nshuro ya mbere uru rukiko Rukuru rwa Loni rugize icyo ruvuga ku kuba Israel iri muri utwo duce yigaruriye mu ntambara yo mu 1967.
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatanu ku wa 19 Nyakanga 2024, ntabwo cyishimiwe n’ubutegetsi bwa Israel, gusa ku ruhande rwa Palestine bacyakiranye yombi.
Urukiko rwa ICJ rwagaragaje ibikorwa bya Israel bifatwa nko kunyuranya n’amategeko mpuzamahanga birimo kwigarurira ubutaka, kubwubakaho inyubako z’abaturage bayo, kubuza Abanyapalestine uburenganzira ku mutungo kamere wabo ndetse n’uburenganzira bwo kuba abaturage b’utwo duce.
Urukiko rwategetse ko Israel ihagarika imirimo yose yo kubaka kuri ubwo butaka, igakura abaturage bayo kuri bwo hanyuma ikanasana ibyangiritse byose.
Umucamanza Nawaf Salam, Perezida wa ICJ, yavuze ko urukiko rwabonye ko kwigarurira ubutaka ndetse no kubuza abaturage ba Palestine uburenganzira ku butaka bwabo byababujije uburenganzira bwabo bw’ibanze bikanabatera gutorongera.
Urukiko kandi rwabonye ko kuba Israel ivuga ko Yerusalemu ari Umurwa Mukuru wayo byarayitije umurindi bigatuma yigarurira uduce twa Palestine, ruvuga ko kuba kwa Israel muri West Bank na Yesuraselemu y’Iburasirazuba ari "Ukwica amategeko mpuzamahanga."
West Bank ni agace kakunze kugibwaho impaka cyane ndetse, aho Israel na Palestine buri ruhande rwagaragazaga ko ari agace karwo.
Nyuma y’uko Ubwami bwa Ottoman butsinzwe mu Ntambara y’Isi ya Kabiri, Amasezerano ya Loni yategetse ko West Bank ijya mu maboko y’u Bwongereza kuva mu 1920 kugeza mu 1948, icyo gihe kandi hari hatuwe Abanya-Palestine.
Nyuma Jordanie yaje kwagukana aka gace mu ntambara yahuje Israel n’Abarabu.
Mu 1967 Israel yigaruriye aka gace mu ntambara yamaze iminsi itandatu kuva ubwo kugeza na n’ubu West Bank igenzurwa n’Ingabo za Israel, ndetse iki gihugu cyatujemo abaturage bacyo, baroroka baba benshi.
Israel ivuga ko bikwiriye gutura aha ngaha kuko uretse kuba biyifasha kubungabunga umutekano wayo no kuburizamo ibitero byaturukaga muri West Bank, ngo aka gace ni inkomoko y’Abayahudi.
Palestine ifata uduce twa West Bank na Yerusalemu nk’utugize igihugu cyayo, ndetse ibona Yerusalemu nk’Umurwa Mukuru wayo na yo.
Icyakora Umuryango Mpuzamahanga ntiwahwemye kuvuga ko uku kwigarurira aka gace bihonyora amategeko mpuzamahanga
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *