skol
fortebet

Urukiko rwashimangiye ko Rusesabagina aguma muri gereza,Sankara bareganwa agabanyirizwa igihano

Yanditswe: Monday 04, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igihano cy’imyaka 25 Paul Rusesabagina yari yarahawe n’urukiko rukuru ariko rugabanyiriza Nsabimana Callixte igihano kuko urukiko rukuru rwari rwamukatiye gufungwa imyaka 20 none urukiko rw’Ubujurire rwamuhanishije gufungwa imyaka 15 y’igifungo.

Sponsored Ad

Mu rubanza rwabaye tariki ya 20 Nzeri 2021, Urukiko rukuru rwavuze ko mu isesengura byagaragaye ko umutwe wa MRCD/FLN ari uw’iterabwoba, kubera ko ugendera kuri gahunda kandi ufite umugambi wo gukora iterabwoba.

Urukiko rwasanze Nsabimana Callixte Alias Sankara ahamwa n’ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, guhakana no gupfobya Jenoside no guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha impapuro n’inyandiko zitangwa n’inzego zabigenewe maze rutegeka ko ahabwa igihano cy’imyaka 20 y’igifungo.

Nyuma y’uko Ubushinjacyaha bujuririye ibi bihano byahawe Rusesabagina n’abo bareganwa, Kuri uyu wambere nibwo urukiko rw’ubujurire rwatangaje imyanzuro yarwo ku rubanza rw’iterabwoba Paul Rusesabagina na bagenzi be 20 bakurikiranyweho n’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bujuririra ibihano abakekwaho bahawe n’urukiko rukuru bwashingiraga ku nyito z’ibyaha butemeraga, buvuga ko ibihano byahawe abahamijwe ibyaha ari bito bityo ko bigomba kongerwa ugendeye ku buremere bw’ibyaha bahamijwe ndetse n’ibindi byirengagijwe nyamara byaratangiwe ibimenyetso bifatika.

Ubushinjacyaha bwajuriye buvuga ko Urukiko Rukuru rwibeshye mu kwemeza ko Nsabimana Callixte ‘Sankara’, Rusesabagina Paul na Nizeyimana Marc mu kubahamya icyaha cyo gukora iterabwoba.

Bwavuze ko urukiko rubanza rwasesenguye nabi ingingo ya 479 ishyiraho igitabo cy’amategeko ahana maze rugira abere Rusesabagina Paul na Nsabimana Callixte Sankara’’ n’abandi baregwa kujya mu mutwe wa MRCD/FLN.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte, Nizeyimana Marc na Bizimana Cassien bahamwa no kurema umutwe w’ingabo zitemewe, hanyuma abandi icyenda bagahamywa icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe.

ruhande rw’abaregwa rwo rwagaragarije urukiko ko hari bamwe bahawe ibihano batemera ndetse banatanga ingingo zibishimangira.

Izindi ngingo ebyiri zaburanweho muri ubu bujurire harimo ibihano abaregwa bahawe Ubushinjacyaha butemera ndetse n’abaregera indishyi bavuga ko hari abahawe nke hashingiwe gusa ku bushishozi bw’Urukiko Rukuru n’abataragize izo bahabwa.

Umucamanza Kamere yavuze ko urukiko rusanga ibyo Ubushinjacyaha bwajuririye busaba ko abaregwa bahamywa icyaha cyo kurema umutwe w’Ingabo utemewe, nta shingiro bifite.

Ku bijyanye no kuba Paul Rusesabagina atarakatiwe burundu akaba yaragabanyirijwe ibihano, urukiko rw’ubujurire rusanga nta kosa ryabayemo kuko Paul Rusesabagina ubwe yiyemereye ibyaha akanabisabira imbabazi mu bugenzacyaha.

Uku bime, bayatumye ubushijacyaha butishimiye icyemezo cy’umucamanaza cyo kugabanyiriza abahamijwe ibyaha ibihano. Gusa umucamanza abasobanurira ko bashobora kuregera Rukiko rw’Ikirenga . Ariko kandi ngo ntibirengagize ko Iyo umurongo ufashwe wifashishije itegeko ushobora gutanga umurongo mugari kandi ukagenderwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa