skol
fortebet

Urukiko rwategetse ko amafaranga ari kuri konti z’umugore wa Vital Kamerhe afatirwa

Yanditswe: Sunday 21, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rukuru rwa Gombe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwategetse ko amafaranga ari kuri konti za Banki z’abarimo umugore wa Vital Kamerhe usanzwe ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko afatirwa.

Sponsored Ad

Hamida Shatur (umugore wa Kamerhe) na bagenzi be baburanishwaga muri dosiye ifite aho ihuriye n’amafaranga yiswe aya gahunda y’iminsi 100 ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi yaburiwe irengero muri Mata 2020.

Aya mafaranga abarirwa muri $ miliyoni 100 yabuze ubwo Vital Kamerhe yari umuyobozi w’ibiro bya Tshisekedi, ibyatumye anatabwa muri yombi afungwa mbere yo kugirwa umwere n’Urukiko rw’Ubujurire rwa RDC rwategetse ko arekurwa muri Kamena 2022.

Urukiko rwa Gombe (i Kinshasa) mu mwanzuro rwafashe ku wa Gatanu, rwasanze umugore wa Kamerhe usanzwe ari umuherwe ukomeye yaba afite aho ahuriye n’inyerezwa ry’ariya mafaranga, rutegeka ko amafaranga ari kuri konti ze za Banki afatirwa.

Abandi rwafatiye icyemezo nk’icyo barimo Soraya Mpiana (umukobwa wa Hamida) na Daniel Shangalume (mwishywa wa Kamerhe).

Undi mwanzuro wafashwe n’urukiko ni uko imitungo itimukanwa ya bamwe mu bantu ba hafi ya Kamerhe irimo n’iya Shangalume ifatirwa.

Umuryango w’uyu munyapolitiki ukomeje gufatirwa ibyemezo bikakaye, mu gihe hari amakuru avuga ko yaba arebana ay’ingwe na sebuja Tshisekedi.

Mu minsi ishize mu rugo rwa Kamerhe hagabwe igitero cy’abitwaje intwaro cyasize umwe mu bapolisi barindaga urugo rwe bishwe, bigahwihwiswa ko cyari umupangu w’ubutegetsi bwa Kinshasa wo kumwivuna n’ubwo abakigizemo uruhare bamaze igihe baburanishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa