Urukiko rwemeje ko Twagirayezu wahamijwe ibyaha bya Jenoside arangiriza igihano muri Denmark
Yanditswe: Wednesday 11, Jun 2025

Twagirayezu Wenseslas wakatiwe igifungo cy’imyaka 20 n’Urukiko rw’Ubujurire mu Rwanda, Urukiko rwo mu Mujyi wa Hillerød rwemeje ko ahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bityo ko agomba kurangiza igifungo cy’imyaka 20 muri gereza yo muri iki gihugu.
Urubanza rwabereye mu Mujyi wa Hillerød kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Kamena 2025, aho rwarebaga uko igihano cy’imyaka 20 Twagirayezu yakatiwe n’Urukiko rw’Ubujurire mu Rwanda umwaka ushize, cyashyirwa mu bikorwa mu bikorwa hagendewe ku mategeko ya Denmark, bityo ngo Twagirayezu azakirangirize muri iki gihugu.
Twagirayezu yoherejwe mu Rwanda na Denmark mu 2018, ariko bivugwa ko impande zombi zemeranyije ko nahamwa n’icyaha azarangiriza igihano cye muri Denmark.
Urukiko rwa Hillerød rwatangaje icyemezo cy’uko Twagirayezu agomba gufungwa imyaka 20.
Ibitangazamakuru byo muri Denmark byatangaje ko imyaka 20 ari igihano kiremereye cyane mu butabera bw’iki gihugu uvuye ku gifungo cya burundu.
Icyemezo cy’urukiko gihura n’ibyifuzo by’ubushinjacyaha na bwo bwasabaga ko uyu mugabo agomba gufungwa imyaka 20.
Umwunganizi we mu mategeko, Eddie Khawaja, yavuze ko bagiye kujuririra icyemezo cyafashwe.
Twagirayezu yakatiwe igihano cy’imyaka 20 nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagize uruhare mu rupfu rw’Abatutsi barenga 2.000 bari bahungiye muri Paruwasi ya Busasamana no muri Kaminuza ya Mudende.
Abatangabuhamya bavuze ko yajyanye mu Kiliziya imbwa ye ari guhiga Abatutsi.
Mu iburanisha, Twagirayezu yahakanye ibyaha yaregwaga, avuga ko ashobora kuba yaritiranyijwe n’undi muntu. Gusa ibi bisobanuro byateshejwe agaciro n’inkiko zaba izo mu Rwanda no muri Denmark.
Eddie Khawaja yavuze ko urukiko rwagombaga gutesha agaciro imyazuro y’urukiko rwo mu Rwanda cyangwa agahabwa igifungo kiri hagati y’imyaka 12 na 16.
Ubwo yoherezwaga yavuze ko mu gihe Jenoside yatangiraga muri Mata 1994, we yari yaragiye mu biruhuko bya Pasika muri Congo. Twagirayezu yageze muri Denmark mu 2001, aza no guhabwa ubwenegihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *