Urukiko rwemereye Amerika kohereza abimukira mu bihugu birimo Libya na Sudani y’Epfo
Yanditswe: Wednesday 25, Jun 2025
Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwemereye Guverinoma ya Donald Trump kohereza abimukira mu bihugu bataturutsemo, aho aba mbere bagiye koherezwa muri Libya na Sudani y’Epfo, ibihugu bidafite umutekano wizewe neza.
Uyu mwanzuro uje uvuguruza uwari wafashwe n’urukiko rw’ibanze, rwari rwabujije Amerika kohereza abimukira mu bihugu batavukamo, kuko binyuranyije n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.
Amakuru avuga ko hari abimukira umunani bari boherejwe muri Afurika, gusa umwanzuro w’urukiko rw’ibanze utuma bajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Amerika kuri muri Djibouti.
Perezida Donald Trump yasezeranyije kugabanya abimukira binjira muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko ndetse akirukana abari muri icyo gihugu muri ubwo buryo. Byari byavuzwe ko yashakaga kujya yirukana abimukira ibihumbi bitanu ku munsi, gusa iyi ntego iragoye kuyigeraho.
Hagati aho, uyu muyobozi aherutse kuvuga ko icyemezo cyo kwirukana abimukira cyagize ingaruka ku nzego z’ubukungu zirimo urwego rwa hoteli na restaurant, ubuhinzi n’ubwubatsi. Icyo gihe yasezeranyije ko hari ikigiye gukorwa, nubwo nta cyemezo gishya cyatangajwe.
Urukiko rwemereye Amerika kohereza abimukira mu bihugu birimo Libya na Sudani y’Epfo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *